Hatangajwe impinduka muri siporo rusange yahaye umwihariko abikorera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Sosiyete izobereye mu gutegura ibirori n’ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, Thousand Hills Events yateguye umunsi wa siporo rusange izaha umwihariko abikorera, abakora mu bigo byigenga no mu miryango itegamiye kuri Leta.

Ku ikubitiro iki gikorwa cyagombaga kuba mu Ukwakira, kuri ubu cyimuriwe ku wa 3 Ugushyingo 2019.

Abagitegura batangaje ko izi mpinduka zishingiye ku kuba muri IPRC Kicukiro aho cyagombaga kubera, ibibuga byaho biri gutunganywa neza.

Iki gikorwa kizahuza ibigo bitandukanye mu mikino inyuranye aho buri cyose kizahitamo uwo gishaka bitewe n’amahitamo yacyo.

Thousand Hills Events ni sosiyete ifite ubunararibonye mu gutegura ibirori n’ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ibyateguwe n’ibigo byigenga n’ibya Leta, ibirori byo gusangira (Gala dinners), ibikorwa byo gushakisha inkunga, gutanga ibihembo, inama n’ibindi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, iyi Sosiyete yatangaje ko abazitabira iyo siporo rusange bazidagadura mu mikino nka ruhago, Volleyball, Basketball , Cricket, Tennis no kwiruka ibilometero icumi.

Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ukurwanya indwara zitandura zikunze guterwa no kudakora siporo ihagije.

Iryo tangazo rigira riti “Thousand Hills events yatangiye ibi bikorwa mu rwego rwo gushishikariza no kwibutsa abikorera ko bakwiriye gushaka umwanya muto wa siporo, hagamijwe kurwanya indwara zitandura, kuko bizafasha mu iterambere ry’igihugu.”

Icyo gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Abakozi bafite ubuzima bwiza, umusaruro utubutse’.

Ibigo bifite abakozi bazitabira icyo gikorwa, bigomba kubanza kwiyandikisha ku rubuga www.thousandhillsevents.com, bakiyandikisha muri siporo ebyiri bahisemo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku ndwara zitandura mu 2013, bwagaragaje ko 2.8% bafite umubyibuho ukabije, 14.3% bafite ibiro byinshi bitajyanye n’uko bareshya naho 7.8% bafite ibiro biri munsi y’ibyo bakabaye bafite.

Bwagaragaje kandi ko ibibazo by’umubyibuko ukabije byiganje ku bantu bari hagati y’imyaka 35-54, muri bo abagore bakaba bagize 4.7%.

Ikindi ni uko ibibazo by’umubyibuho ukabije biri cyane mu mijyi ku kigero cya 10.2%. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 15% basanganywe umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi ku bantu bari hagati y’imyaka 55 na 64 byiyongera ku kigero cya 40%.

Mu Rwanda indwara zitandura zigize 20% by’impfu ziboneka buri mwaka.

Siporo rusange yateguwe na Thousand Hills Events izabera muri IPRC Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza