00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasi hejuru hagati ya FIA n’abakinnyi ba Formula 1

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 November 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Abakinnyi ba Formula 1 bakomeje kugaragaza kutishimira imyanzuro bafatirwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), barisaba kudakomeza kubafata nk’abana kandi bakuze.

FIA imaze igihe ifatira ibihano bya hato na hato abakinnyi, cyane cyane Max Verstappen ukunze gukoresha amagambo atari meza igihe aganira n’itangazamakuru.

Verstappen yahawe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro, nyuma yongera gukurwaho amasegonda 20 mu isiganwa rya Mexico GP, ubwo yakoreshaga impanuka mugenzi we.

Abakinnyi bagera kuri 20 bahise bashinga Ishyirahamwe ryabo (Grand Prix Drivers’ Association - GPDA), bagenera ubutumwa FIA na Perezida wayo, bayigaragariza ko batanejejwe n’uko iri kubafata.

Bati “Turashaka ko Perezida wa FIA [Mohammed Ben Sulayem], arekera aho kudukankamira igihe aganira n’abakinnyi cyangwa ari kubavugaho, haba mu ruhame cyangwa mu muhezo.”

"Abakinnyi bacu barakuze. Ntabwo bakeneye guhabwa amabwiriza n’itangazamakuru kugera ku mikufi cyangwa imyenda y’imbere bagomba kwambara. Dukina kubera urukundo rw’umukino no kunezeza abafana.”

Aya magambo akomeye bayavuze nyuma y’uko Mohammed Ben Sulayem abwiye abakinnyi ko bagomba kumenya ko “umukino wo gusiganwa mu modoka utandukanye n’indirimbo z’abaraperi.”

Abakinnyi kandi bagaragaje ko batishimiye amande bacibwa y’amafaranga igihe hari amakosa yabagaragayeho, ko bikorwa bitanyuze mu mucyo kuko FIA yanze kuberaka icyo ikurikiza ijya gufata ibyo bihano.

Hari hasize imyaka irindwi abakinnyi binubira uko bafatwa na FIA kuko mu 2017 ari bwo berekanye ko ubuzima bwabo bukwiriye guhabwa agaciro kugira ngo umukino utere imbere.

Abakinnyi ba Formula 1 basabye Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, kutabakankamira igihe abavugisha
Abakinnyi ba Formula 1 bishyize hamwe ngo basabe FIA kubaha agaciro
Abakina Formula 1 ntibemeranywa n'amande bacibwa igihe bahanwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .