00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harerimana Rachid yegukanye miliyoni 2.5Frw muri Igitego lotto

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 7 September 2022 saa 08:42
Yasuwe :

Harerimana Rachid yegukanye miliyoni 2 595 058Frw nyuma yo gukina umwe mu mikino ya Inzozi lotto witwa Igitego Lotto.

Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na Carousel Ltd, ukaba ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick lotto, Jackpot, Quick10 n’uwitwa Igitego Lotto.

Harerimana Rachid avuga ko bamaze gutangaza uwatsinze ku cyumweru gishize saa kumi n’imwe z’umugoroba, aribwo nawe yahise agura amatike icumi ahwanye n’ibihumbi bibiri.

Kubera ko bongera gutangaza uwatsinze nyuma y’amasaha 24, nibwo ku kuri uyu wa Mbere nibwo yahamagawe bamubwira ko yatsinze.

Ati “Kuko gukina birangira saa kumi n’imwe z’umugoroba bamaze gutangaza uwatsinze nibwo nanjye natangiye gukina kugira ngo ndebe ko naza mu ba mbere nkabona amahirwe kandi koko niko byagenze kuko ejo aribwo bampamagaye babwira ko natsindiye miliyoni 2,5 Frw numva ndishimye."

Yakomeje avuga ko yatangiye gukina imikino ya Inzozi lotto ikimara kuza ariko agezeho acika intege arabihagarika. Yashimye ko nyuma yo kubisubukura amahirwe yahise amusekera.

Harerimana amafaranga abonye agiye kumugirira akamaro kuko agiye kongera ibikoresho yakoreshaga mu gusudira.

Ati “Mu buzima buri muntu agira intego ariko zigenda zihinduka bitewe n’uko umuntu abayeho, rero mu kazi kanjye ko gusudira aya mafaranga mbonye agiye kumfasha kongera ibikoresho byifashishwa nk’imashini na ponceuse mu buryo bwo kunoza akazi."

Yagiriye inama abandi gutinyuka bakagerageza amahirwe nabo bakareba ko yabasekera kuko usibye no gutsindira amafaranga uba unateje imbere siporo nyarwanda.

Kubashaka gukina imikino ya Inzozi Lotto ukanda *240# ugakuriza amabwiriza cyangwa ugasura urubuga Www.inzozilotto.rw. Ushobora no kwegera abakozi ba Inzozi Lotto bari hirya no hino mu gihugu.

Umukozi wa Inzozi Lotto ashyikiriza Harerimana shaki y'amafaranga yatsindiye
Harerimana yagukanye miliyoni 2.5 Frw nyuma yo gukina umwe mu mikino ya Inzozi lotto witwa Igitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .