Ni imikino Nyafurika iri guhuza amakipe yabaye aya mbere mu turere ’Zones’ twayo. U Rwanda rwabonye itike nyuma yo gutwara Igikombe cy’Akarere ka Gatanu ’Zone 5’.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023, abasore b’u Rwanda bayoboye umukino kuva utangiye kugera urangiye, ari na ko batsindaga amanota menshi kugera aho bashyiragamo ikinyuranyo cy’arenga 25.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’ibitego 35 kuri bitandatu bya Zimbabwe.
Nyuma y’akaruhuko, abasore b’u Rwanda bakomerejeho ari na ko bugarira neza, kuko Zimbabwe mu gice cya kabiri yatsinze ibitego 11 gusa, mu gihe u Rwanda rwatsinzemo 39.
Uyu mukino wabereye muri Congo Brazzaville aho iri rushanwa riri gukinirwa, warangiye Zimbabwe itsinzwe ibitego 74-17.
Nyuma y’umukino wa nyuma muri iri rushanwa, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Kubwimana Emmanuel, yavuze ku cyabafashije kubona intsinzi kuri Zimbabwe.
Yagize ati “Kuri uyu munsi twitwaye neza kuko twabonye umwanya uhagije wo kuruhuka. Ni yo mpamvu twanatsinze ibitego byinshi cyane.’’
“Abadutsinze barakomeye kandi baniteguye kuturusha, ariko na bo gukina natwe bazaga bikandagira.”
Uyu musore wanakomerekeye muri iri rushanwa ku mutwe, yavuze ko atagaya umusaruro barikuyemo.
Yagize ati “Ni irushanwa ryiza kuri twe kuko ritwongerera ubunararibonye, kandi rigasaba imbaraga. Ntitwitwaye neza cyane ariko buri wese warijemo yariteguye nubwo ibyo tubonye atari byo twifuje.”
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntabanganyimana Antoine, yashimye abasore be uko bitwaye muri iri rushanwa ndetse anashima umusaruro bagezeho, atibagiwe abababaye inyuma mu gihe cy’irushanwa.
Ati “Ntabwo tubashije gutwara igikombe nk’uko twabyifuje ariko nk’uko mwabikurikiranye mu mikino itanu twabashije gutsindamo itatu. Ntacyo kugaya gihari ku bakinnyi n’abafana kandi na bo ni uko.”
Mu mikino itanu rwakinnye, u Rwanda rwatsinze Congo Brazzaville, Madagascar na Zimbabwe; rutsindwa na Guinée na Nigeria.
Ikipe y'u Rwanda ya Handball U20 yanyagiye Zimbabwe ibitego 74-17 mu mukino wa gatanu w'Irushanwa Nyafurika riri kubera muri Congo Brazzaville. #IHFTrophy #SiporoHejuruCyane pic.twitter.com/4JjgcacmBg
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 20, 2023



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!