Aya marushanwa azabera muri Old Kampala Sports Arena kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 10 Gicurasi 2025.
Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe n’u Burundi na Uganda mu gihe Itsinda A ririmo Ethiopia, Somalia, Tanzania na Kenya.
Mu batarengeje imyaka 20, Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda A hamwe na Tanzania, Djibouti na Kenya naho Itsinda B ririmo Ethiopia, Uganda, u Burundi na Somalia.
Mbere yo kuva mu Rwanda, abakinnyi bagize aya makipe yombi bakoreye umwiherero mu Karere ka Huye aho bitorezaga ku bibuga byo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Abakinnyi 14 bagize Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 barimo Tuyishimire Niyomugabo Aline, Iradutangaza Gikundiro Céline, Uwineza Lea, Manishimiwe Denyse, Masengesho Rosine, Umunyana Sandra Princesse na Irakoze Clesence.
Hari kandi Niyonizeye Sarah, Uwiringiyimana Euphrasie, Tuyishimire Ihimbwazwe Divine, Baraka Dusenge Christine, Tuyishimire Clarisse, Umutesi Sandrine na Muhawenimana Charlotte.
Ni mu gihe Umutoza Mukuru ari Usengimana Richard aho yungirijwe na Ngendahimana Christine.
Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 igizwe barimo Irakoze Mutoni, Uwamahoro Ange Florence, Uwineza Florence, Uwiragiye Sandrine, Ineza Honorine, Mutesi Esther na Niyobuhungiro Marie Claudine.
Abandi ni Mwizeramana Noëlla, Uwimana Chantal, Uwase Divine, Hungurimana Clémentine, Niyigena Joselyne, Uwizeyimana Solange na Ineza Joy.
Umutoza Mukuru w’iyi kipe ni Sindayigaya Aphrodice mu gihe umwungirije ari Nzayisenga Philbert.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!