00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: U Rwanda rwitabiriye amarushanwa ya ‘IHF Trophy’ mu bangavu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 May 2025 saa 09:53
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abakobwa batarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20, zombi zerekeje muri Uganda aho zitabiriye amarushanwa rya “IHF Trophy” mu byiciro byombi.

Aya marushanwa azabera muri Old Kampala Sports Arena kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 10 Gicurasi 2025.

Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe n’u Burundi na Uganda mu gihe Itsinda A ririmo Ethiopia, Somalia, Tanzania na Kenya.

Mu batarengeje imyaka 20, Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda A hamwe na Tanzania, Djibouti na Kenya naho Itsinda B ririmo Ethiopia, Uganda, u Burundi na Somalia.

Mbere yo kuva mu Rwanda, abakinnyi bagize aya makipe yombi bakoreye umwiherero mu Karere ka Huye aho bitorezaga ku bibuga byo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Abakinnyi 14 bagize Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 barimo Tuyishimire Niyomugabo Aline, Iradutangaza Gikundiro Céline, Uwineza Lea, Manishimiwe Denyse, Masengesho Rosine, Umunyana Sandra Princesse na Irakoze Clesence.

Hari kandi Niyonizeye Sarah, Uwiringiyimana Euphrasie, Tuyishimire Ihimbwazwe Divine, Baraka Dusenge Christine, Tuyishimire Clarisse, Umutesi Sandrine na Muhawenimana Charlotte.

Ni mu gihe Umutoza Mukuru ari Usengimana Richard aho yungirijwe na Ngendahimana Christine.

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 igizwe barimo Irakoze Mutoni, Uwamahoro Ange Florence, Uwineza Florence, Uwiragiye Sandrine, Ineza Honorine, Mutesi Esther na Niyobuhungiro Marie Claudine.

Abandi ni Mwizeramana Noëlla, Uwimana Chantal, Uwase Divine, Hungurimana Clémentine, Niyigena Joselyne, Uwizeyimana Solange na Ineza Joy.

Umutoza Mukuru w’iyi kipe ni Sindayigaya Aphrodice mu gihe umwungirije ari Nzayisenga Philbert.

Amakipe y'u Rwanda yitabiriye amarushanwa ya ‘IHF Trophy’ mu bakobwa batarengeje imyaka 18 n'abatarengeje imyaka 20
Amarushanwa yombi azabera i Kampala guhera ku wa Kabiri, kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .