Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe umukino wa kabiri muri iri rushanwa rihuza imigabane, riri kubera mu mujyi wa Pristina muri Kosovo.
Nyuma yo kwitwara neza k’u Rwanda rukanyagira Nicaragua ku mukino wa mbere, rwakoresheje imbaraga zose zishoboka rwitwara neza imbere ya Uzbekistan ihagarariye umugabane wa Asia.
Ni umukino utari woroshye na gato kuko u Rwanda rwagerageje gutsinda amanota menshi mu ntangiriro ndetse no gukomeza kuyobora umukino, byatumye igice cya mbere kirangira rufite ibitego 20-18.
U Rwanda ruhagarariye Afurika rwakomeje kongera ikinyuranyo kugeza rubonye intsinzi y’ibitego 40-32. Ibi byaruhesheje itike ya ½ cya ‘IHF Trophy/Intercontinental Phase’, aho rugomba gucakirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umunyezamu w’u Rwanda, Kwisanga Peter, yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino nyuma gufasha ikipe ye kudatsindwa ibitego byonshi. Yabaye Umunyarwanda wa kabiri ubonye iki gihembo nyuma ya Uwayezu Arsène.
U Rwanda ruzacakirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!