Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe imikino ya ½ muri iri rushanwa rihuza imigabane, riri kubera mu mujyi wa Pristina muri Kosovo.
Nyuma yo kwitwara neza k’u Rwanda rugatsinda Nicaragua yari ihagarariye Amerika y’Amajyepfo no Hagati na Uzbekistan yari ihagarariye umugabane wa Asia, rwahise rubona itike ya ½.
Uyu ni umukino waruhuje na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba wari umukino ukomeye kuko amakipe yombi yifuzaga kugera ku mukino wa nyuma waryo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi ahanganye mu bitgo ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobora u Rwanda ku kinyuranyo cy’igitego kimwe (13-14).
Nyuma yo kwirangaraho kw’abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda, byarangiye batakaje umukino ku bitego 28-32, rubura itike yo gukina iri rushanwa rwitabiriye ku nshuro ya mbere ruhagarariye Afurika.
U Rwanda rugomba guhatanira umwanya wa gatatu w’irushanwa rya ‘Inter-Continental Trophy’, aho ruzacakirana na Bulgaria, mu gihe iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakina na Uzbekistan bihatanira igikombe.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!