Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Nyakanga 2022 i Abidjan muri Côte d’Ivoire, ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), habereye tombola y’uko amakipe azahura mu Gikombe cya Afurika.
Tariki 29 Kanama kugeza 4 Nzeri ni bwo igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera i Kigali, ku nshuro yacyo ya 28.
Kizitabirwa n’amakipe icyenda harimo u Rwanda ruzakira, Uganda, Burundi, Congo, Algérie, Maroc, Misiri, Libya na Madagascar.
Itsinda rya mbere ‘A’ rigizwe na Maroc, Libya, Uganda na Congo, mu gihe Itsinda rya kabiri ‘B’ ririmo Misiri, Algérie, Rwanda, Burundi na Madagascar.
Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe abiri ya mbere azayobora itsinda azabona itike ya ½, mu gihe andi azakina imikino yo guhatanira imyanya (Classement).
Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 cyo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 29. Guhera tariki ya 20-28 Kanama 2022, kizitabirwa n’u Rwanda ruzakira, Misiri, Tunisia, Algérie, Libya, Maroc, Angola, Congo na Centrafrique.
Itsinda rya mbere ‘A’ ririmo u Rwanda, Maroc, Tunisia, Angola, na Centrafrique. Mu igihe irya kabiri rigizwe na Algérie, Misiri, Libya na Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!