Iyi mikino ihuza amakipe atandukanye ya Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, izwi ku izina rya EAPCCO Games, iri kubera muri Ethiopia guhera tariki ya 27 Mata 2025.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police HC, yakinnye umukino wayo wa mbere na General Service Unit y’igipolisi cya Kenya.
Ni umukino warangiye Police HC itsinze General Service Unit ibitego 39-29, wabereye ku kibuga cya Ethiopia Sports Academy i Addis Abeba guhera saa Mbiri za mu gitondo.
Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyima, yari yabanjemo Kwisanga Peter mu izamu, imbere ye mu bwugarizi hari Mbesutunguwe Samuel, Urangwanimpuhwe Gido na Rwamanywa Viateur ‘Général’. Mu busatirizi harimo Kayijamahe Yves, Kubwimana Emmanuel na Akayezu André ‘Kibonge’.
Aba bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga mu marushanwa Police HC ikina, bitwaye neza kuko iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye bafite ibitego 19 kuri 16 bya General Service Unit ya Kenya.
Umutoza, CIP (Rtd) Ntabanganyimana yavuze ko mbere y’umukino yari yabwiye abakinnyi ko bagamba gutsinda kugira ngo bazahure n’ikipe ya Ethiopia bafite impamba.
Yagize ati “Muri iri rushanwa turi amakipe atatu gusa; iyacu, iya Kenya n’iya Ethiopia yakiriye irushanwa. Aya makipe kandi yose agomba kuzahura. Nari nabwiye abakinnyi banjye ko tugomba gutsinda uyu mukino kugira ngo tuzahure na Ethiopia tariki 30 Mata 2025 dufite amanota atatu. Babikoze neza nk’uko nabibabwiye, ndabashimira ariko mbabwira ko nta kwirara tugomba gucyura iki gikombe i Kigali.”
Yakomeje ashimira abakunzi ba Police HC bari baje kuyishyigikira ku kibuga muri Ethiopia ndetse n’abari i Kigali. Yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda uburyo bwafashije amakipe kwitegura iri rushanwa.
Aya marushanwa ya EAPCCO Games ari gukinwa ku nshuro ya gatanu aho mu 2023 yabereye mu Rwanda.
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police HC iyitabiriye ku nshuro ya kane ndetse yatwaye igikombe inshuro eshatu.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!