00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Polisi y’u Rwanda yabonye intsinzi ya mbere mu Mikino ya EAPCCO

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 April 2025 saa 01:44
Yasuwe :

Ikipe ya Police HC y’u Rwanda muri Handball yabonye intsinzi ya mbere mu Mikino ya EAPCCO iri kubera muri Ethiopia, aho yatsinze General Service Unit ya Kenya ibitego 39-29.

Iyi mikino ihuza amakipe atandukanye ya Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, izwi ku izina rya EAPCCO Games, iri kubera muri Ethiopia guhera tariki ya 27 Mata 2025.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police HC, yakinnye umukino wayo wa mbere na General Service Unit y’igipolisi cya Kenya.

Ni umukino warangiye Police HC itsinze General Service Unit ibitego 39-29, wabereye ku kibuga cya Ethiopia Sports Academy i Addis Abeba guhera saa Mbiri za mu gitondo.

Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyima, yari yabanjemo Kwisanga Peter mu izamu, imbere ye mu bwugarizi hari Mbesutunguwe Samuel, Urangwanimpuhwe Gido na Rwamanywa Viateur ‘Général’. Mu busatirizi harimo Kayijamahe Yves, Kubwimana Emmanuel na Akayezu André ‘Kibonge’.

Aba bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga mu marushanwa Police HC ikina, bitwaye neza kuko iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye bafite ibitego 19 kuri 16 bya General Service Unit ya Kenya.

Umutoza, CIP (Rtd) Ntabanganyimana yavuze ko mbere y’umukino yari yabwiye abakinnyi ko bagamba gutsinda kugira ngo bazahure n’ikipe ya Ethiopia bafite impamba.

Yagize ati “Muri iri rushanwa turi amakipe atatu gusa; iyacu, iya Kenya n’iya Ethiopia yakiriye irushanwa. Aya makipe kandi yose agomba kuzahura. Nari nabwiye abakinnyi banjye ko tugomba gutsinda uyu mukino kugira ngo tuzahure na Ethiopia tariki 30 Mata 2025 dufite amanota atatu. Babikoze neza nk’uko nabibabwiye, ndabashimira ariko mbabwira ko nta kwirara tugomba gucyura iki gikombe i Kigali.”

Yakomeje ashimira abakunzi ba Police HC bari baje kuyishyigikira ku kibuga muri Ethiopia ndetse n’abari i Kigali. Yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda uburyo bwafashije amakipe kwitegura iri rushanwa.

Aya marushanwa ya EAPCCO Games ari gukinwa ku nshuro ya gatanu aho mu 2023 yabereye mu Rwanda.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police HC iyitabiriye ku nshuro ya kane ndetse yatwaye igikombe inshuro eshatu.

Ikipe ya Police HC yifotoza mbere y'umukino
General Service Unit ya Kenya yifotoza mbere y'umukino
Abakinnyi b'amakipe yombi basuhuzanya mbere y'umukino
Mbesutunguwe Samuel ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mukino
Police HC yayoboye ibice byombi by'umukino
Byari ibyishimo ku bafana ba Police HC
Abanya-Ethiopia bakurikiye umukino bareba amakipe Police HC bazahura ku wa Gatatu
Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyima
Ikipe ya Police HC yishimira intsinzi ya mbere yabonye mu Mikino ya EAPCCO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .