00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Police na APR zageze muri ½ cya ‘ECAHF Senior Club Championship’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 December 2024 saa 08:28
Yasuwe :

Police HC na APR HC zihagarariye u Rwanda zageze muri ½ cy’irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘ECAHF Senior Club Championship’ rikomeje kubera i Kigali.

Aya makipe yabigezeho nyuma yo kwitwara neza muri ¼, aho Police HC yatsinze Gicumbi HT ibitego 32-22, APR HC itsinda UB Sports ibitego 47-30.

Indi mikino ya ¼, NCPB yo muri Kenya yandagaje Juba City yo muri Sudani y’Epfo iyitsinda ibitego 62-10, mu gihe SOS HC y’i Burundi yatsinze Cobra yo muri Sudani y’Epfo ibitego 46-37.

Muri ½, amakipe y’u Rwanda yahise ahura, aho Police HC na APR HC zigomba kwisobanura kuri uyu wa Gatanu, saa 18:00. Ni mu gihe NCPB na SOS HC zirabanza gukina saa 16:30.

NCPB yo muri Kenya ni ikipe yo kwitondera cyane kuko ifite iri rushanwa inshuro ebyiri ziheruka mu 2022 na 2023. Umwaka ushize yatsinze Gicumbi HT ku mukino wa nyuma ibitego 34-32.

Amahirwe menshi, umukino wa nyuma uzahuriraho iyi kipe yo muri Kenya n’iy’u Rwanda.

Mbesutunguwe Samuel wa Police HC agerageza gutsinda
Police HC yishimira kugera muri 1/2
APR HC yatsinze UB Sports igera muri 1/2
NCPB yo muri Kenya ni ikipe yo kwitondera muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .