Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatsinze umukino wa mbere, bityo yagiye muri uyu yifuza intsinzi ya kabiri, mu gihe iy’Ingabo z’Igihugu yarebaga uko yayigaranzura.
Icyakora Police yakomeje kugaragaza imbaraga ibifashijwemo na Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves bayitsindiraga ibitego byinshi.
Igice cya mbere cyarangiye Police HC iyoboye umukino n’ibitego 18 kuri 14 bya APR HC.
Ikipe y’Ingabo wabonaga nta gisubizo ifitiye Mbesutunguwe kuko yakomeje gutsinda ibitego byinshi.
Ku rundi ruhande yageragezaga gufashwa na Musoni na Alan Anthony ariko n’ubundi ikomeza kurushwa.
Umukino warangiye, Police HC yatsinze APR HC ibitego 36-30 ibona intsinzi ya kabiri mu Mikino ya Kamarampaka.
Iyi kipe ubu isabwa intsinzi imwe gusa ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona cya 2025.
Mu Cyiciro cya Kabiri, GSFAK Kibogora yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda bigoranye GS Tabagwe ibitego 25-24.
Mu bagore, Kiziguro Secondary School yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze ku mukino wa nyuma ES Nyamagabe ibitego 40-35











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!