00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Police irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiyona

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 May 2025 saa 08:54
Yasuwe :

Ikipe ya Police HC yatsinze APR HC ibitego 36-30 mu mukino wa kabiri wa Kamarampaka muri Shampiyona ya Handball, itangira gukoza imitwe y’intoki ku gikombe.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatsinze umukino wa mbere, bityo yagiye muri uyu yifuza intsinzi ya kabiri, mu gihe iy’Ingabo z’Igihugu yarebaga uko yayigaranzura.

Icyakora Police yakomeje kugaragaza imbaraga ibifashijwemo na Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves bayitsindiraga ibitego byinshi.

Igice cya mbere cyarangiye Police HC iyoboye umukino n’ibitego 18 kuri 14 bya APR HC.

Ikipe y’Ingabo wabonaga nta gisubizo ifitiye Mbesutunguwe kuko yakomeje gutsinda ibitego byinshi.

Ku rundi ruhande yageragezaga gufashwa na Musoni na Alan Anthony ariko n’ubundi ikomeza kurushwa.

Umukino warangiye, Police HC yatsinze APR HC ibitego 36-30 ibona intsinzi ya kabiri mu Mikino ya Kamarampaka.

Iyi kipe ubu isabwa intsinzi imwe gusa ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona cya 2025.

Mu Cyiciro cya Kabiri, GSFAK Kibogora yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda bigoranye GS Tabagwe ibitego 25-24.

Mu bagore, Kiziguro Secondary School yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze ku mukino wa nyuma ES Nyamagabe ibitego 40-35

Rwamanywa agerageza gutera umupira akazibirwa n'abakinnyi ba APR HC
Umukinnyi wa Police HC atera penaliti
Mbesutunguwe Samuel yatsinze ibitego 14 muri uyu mukino
Ndayisaba atera penaliti
Abakinnyi ba Police HC bazamukana umupira
APR HC yatsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya
Umutoza wa APR HC, Bagirishya Anaclet yibaza aho bipfira
Abakinnyi ba Police HC bishimira intsinzi
Umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana Antoine yishimira intsinzi
Kiziguro SS yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Bagore
GSFAK Kibogora yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Cyiciro cya Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .