Umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, muri Petit Stade Amahoro i Remera, warangiye Police HC yatsinze APR ibitego 39-33.
Police HC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bane bakinnye mu mikino ibiri yabanje ari bo umunyezamu Nshimiyimana Alexis, Umuhire Yves, Rwamanywa Viateur na Uwimana Jackson kuko bamaze kugurwa APR HC.
Kubura aba bakinnyi nta mbogamizi byateye Police HC kuko abandi bakinnyi ifite barimo Mbesutunguwe Samuel bayifashije gusoza igice cya mbere ifite ibitego 18-13.
Iyi kipe yitwaye neza kandi no mu minota 30 y’igice cya kabiri, umukino urangira itsinze ibitego 39-33, biyihesha kwegukana igikombe cya shampiyona.
Mu mikino ibiri yari yabanje, Police HC yatsinze ibitego 26-25 mu mukino wa mbere mu gihe uwa kabiri yawutsinze ku bitego 36-30.
Kubwimana Emmanuel wa Police HC yatsinze ibitego 12 muri uyu mukino, akurikirwa na Mbesutunguwe Samuel bakinana, we wanganyije ibitego icyenda na Ndayishimiye Jean Pierre wa APR HC.
Iyi kipe itozwa na CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine yaherukaga gutwara Igikombe cya Shampiyona ya Handball mu 2021. Ni mu gihe APR itozwa Bagirishya Anaclet ari yo yari ifite igikombe cya 2024.




















Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!