00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Police HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona yihanangirije APR HC (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Ikipe ya Police HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Handball ku nshuro ya 10 nyuma yo gutsinda APR HC imikino 3-0 muri kamarampaka.

Umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, muri Petit Stade Amahoro i Remera, warangiye Police HC yatsinze APR ibitego 39-33.

Police HC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bane bakinnye mu mikino ibiri yabanje ari bo umunyezamu Nshimiyimana Alexis, Umuhire Yves, Rwamanywa Viateur na Uwimana Jackson kuko bamaze kugurwa APR HC.

Kubura aba bakinnyi nta mbogamizi byateye Police HC kuko abandi bakinnyi ifite barimo Mbesutunguwe Samuel bayifashije gusoza igice cya mbere ifite ibitego 18-13.

Iyi kipe yitwaye neza kandi no mu minota 30 y’igice cya kabiri, umukino urangira itsinze ibitego 39-33, biyihesha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Mu mikino ibiri yari yabanje, Police HC yatsinze ibitego 26-25 mu mukino wa mbere mu gihe uwa kabiri yawutsinze ku bitego 36-30.

Kubwimana Emmanuel wa Police HC yatsinze ibitego 12 muri uyu mukino, akurikirwa na Mbesutunguwe Samuel bakinana, we wanganyije ibitego icyenda na Ndayishimiye Jean Pierre wa APR HC.

Iyi kipe itozwa na CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine yaherukaga gutwara Igikombe cya Shampiyona ya Handball mu 2021. Ni mu gihe APR itozwa Bagirishya Anaclet ari yo yari ifite igikombe cya 2024.

Umukino wa APR na Police HC wari ishiraniro
Mbesutunguwe Samuel yagoye APR ayitsinda ibitego umunani mu gice cya mbere
Shumbusho Maliyamungu wa APR asatirana umupira
Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Handball (FERWAHAND), Twahirwa Alfred, ari mu barebye uyu mukino
Byari ibyishimo kuri Police HC nyuma yo gutsinda mukeba APR imikino itatu
Police HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2021

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .