Aya makipe yabigezeho nyuma yo kwitwara neza muri ½, aho Police HC yatsinze APR HC ibitego 25-23, NCPB yandagaza S.O.S HC y’i Burundi ibitego 49-25.
Aya makipe yageze ku mukino wa nyuma agomba guhurira mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024, ukabera muri Petit Stade i Remera.
Kuri uyu munsi kandi hateganyijwe umukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagore, aho Nairobi Water na ESC Nyamagabe zigomba guhatanira kwegukana iri rushanwa.
Iyi mikino yose irabanzirizwa n’amakipe agomba guhatanira imyanya, aho APR HC yisobanura na S.O.S HC ku mwanya wa gatatu, Cobra yo muri Sudani y’Epfo igahanganira na Gicumbi HT umwanya wa gatanu, mu gihe Juba City na UB Sports zihanganira uwa karindwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!