Iri rushanwa ryabaye iminsi ibiri, ryakiniwe mu Karere ka Gicumbi, ryari ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).
Imikino y’umunsi wa mbere yabereye ku Mulindi w’Intwari mu gihe iya nyuma yabereye ku kibuga cya APAPEB mu Mujyi wa Gicumbi.
Mu bagabo, ahari hitabiriye amakipe umunani agabanyije mu matsinda abiri, Police HC yegukanye igikombe nyuma yo kwihimura kuri APR HC ikayitsinda ibitego 31-22.
Wari umukino wa nyuma ukomeye kuri aya makipe yombi yari yahuye mu 2024, APR HC ikegukana iri rushanwa.
Kuri iki Cyumweru, Police HC yavunikishije Mbesutunguwe Samuel wavuye mu kibuga ku munota wa kane, ariko ibasha gusoza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 14-13.
Amakosa yo mu bwugarizi no kunanirwa kumenera mu rukuta rwa Police HC, byatumye APR igorwa n’igice cya kabiri yigeze kurushwamo ibitego 10 mbere y’uko umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’ibitego icyenda (31-22).
Muri 1/2, Police HC yari yatsinze UR Huye ibitego 36-19 mu gihe APR HC yatsinze Gicumbi HT ibitego 37-34 mu wundi mukino utari woroshye.
Mu bagore, ahari hitabiriye amakipe atanu yahuye hagati yayo, Kiziguro SS yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya kane nyuma yo gutsinda E.SC. Nyamagabe ibitego 36-20.
Kiziguro SS yegukanye igikombe ibikesha ibitego byinshi yatsinze kuko yanganyije amanota icyenda na University of Kigali yabaye iya kabiri ndetse na E.SC. Nyamagabe yabaye iya gatatu.
Muri iyi mikino hakinnye kandi n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 17 aho mu bakobwa, Kiziguro SS yatsinze ES Nyamagabe ibitego 18-13.
Mu bahungu, TTC de la Salle yatsinze ADEGI ibitego 25-24.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 tariki ya 1 Gashyantare 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”





















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!