Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Gashyantare 2025, ni bwo Dr. Adolphe Aremou Mansourou yageze mu Rwanda yakirwa na Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND), Twahirwa Alfred.
Dr. Mansourou n’itsinda bageranye mu Rwanda, beretswe aho rugeze rwitegura kwakira Igikombe cya Afurika giteganyijwe tariki 16 kugeza 31 Mutarama 2026.
Mu byo yeretswe harimo inyubako ya BK Arena izakira iyi mikino, ndetse na Petit Stade na yo ifite ubushobozi bwo kuberamo imikino y’intoki harimo n’iya Handball.
Akihagera kandi yagize amahirwe yo kubonana n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20. Iyi iri kwitegura kuzahagararira Afurika mu irushanwa mpuzamigabane ya ‘IHF Trophy/Intercontinental Phase’, izabera i Kosovo kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 16 Werurwe 2025.
U Rwanda rwahawe kwakira Igikombe cya Afurika cy’abakuze nyuma y’uko ruteguye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’Abatarengeje 18 mu 2022, kandi bikagenda neza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!