Uyu mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024 muri Petit Stade i Remera.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi agendana mu bitego.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yari mu mukino neza itsinda ibitego byinshi ibifashijwemo na Mbesutunguwe Samuel.
Igice cya mbere cyarangiye Police HC iyoboye umukino n’ibitego 16 ku 10 bya NCPB.
Iyi kipe yo muri Kenya yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo.
Umukino warangiye NCPB yatsinze Police HC ibitego 30 kuri 27, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
APR HC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda SOS HC y’i Burundi, ibitego 36-29
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!