00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: NCPB yo muri Kenya yegukanye ‘ECAHF Senior Club Championship’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 December 2024 saa 11:05
Yasuwe :

National Cereals and Produce Board yo muri Kenya yatsinze Police HC ibitego 30-27, yegukana irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Handball ‘ECAHF Senior Club Championship’ ryaberaga i Kigali.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024 muri Petit Stade i Remera.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi agendana mu bitego.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yari mu mukino neza itsinda ibitego byinshi ibifashijwemo na Mbesutunguwe Samuel.

Igice cya mbere cyarangiye Police HC iyoboye umukino n’ibitego 16 ku 10 bya NCPB.

Iyi kipe yo muri Kenya yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo.

Umukino warangiye NCPB yatsinze Police HC ibitego 30 kuri 27, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

APR HC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda SOS HC y’i Burundi, ibitego 36-29

Abakinnyi ba NCPB bishimira ibitego
Wari umukino uryoheye ijisho
Abafana ba Police HC bari babukereye
Karenzi Yannick agerageza gutsinda
APR HC yegukanye umwanya wa gatatu
Kapiteni wa NCPB ashyikirizwa igikombe
NCPB yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Police WHC yegukanye igikombe mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .