00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Misiri yegukanye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 August 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Ikipe ya Misiri yatwaye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ( U-20 African Men’s Handball Championship) cyari kimaze iminsi kiri kubera mu Rwanda 2022.

Misiri yatwaye igikombe itsinze Algeria bari bahanganye ku manota 35 kuri 15.

Ni mu mukino wahuje amakipe yombi muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022.

Umukino woroheye cyane Misiri kuko yarushaga cyane Algeria, byaje kurangira igice cya mbere kirangiye ari amanota (16-6).

Misiri yagaragaje kwitwara neza muri aya marushanwa kuko yazamutse mu itsinda iri ku mwanya wa mbere, ndetse yitwara neza no mu mikino ya ½ kuko yakuyemo Angola nayo y’ikigugu muri aya marushanwa.

Mu mukino wari ubereye ijisho kandi, ikipe ya Tunisie yahanganye na Angola kugeza ku munota wa nyuma, ku kinyuranyo cy’amanota abiri, Tunisia yegukana umwanya wa gatatu ku manota (24-22).

Nyuma y’umukino Misiri yashyikirijwe igikombe cyayo na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, wari witabiriye uyu mukino. Andi makipe yahawe ibyemezo by’ishimwe by’uko bitabiriye amarushanwa.

Muri aya marushanwa ikipe ya Misiri yabaye iya mbere, Algeria iza ku mwanya wa kabiri, ikurikirwa na Tunisie yaje ku mwanya wa gatatu, Angola iza ku mwanya wa kane, ku mwanya wa gatanu haza ikipe ya Maroc.

Umwanya wa gatandau wegukanwe na Libya, ku mwanya wa karindwa haza ikipe ya Congo Brazaville yatsinze u Rwanda rwaje ku mwanya wa munani.

Amakipe yaje muri ane ya mbere azabona itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi “IHF Men’s Junior World Handball Championship 2023”, izabera mu Budage no mu Bugereki mu 2023.

Misiri yatsinze Algeria bitayigoye
Abakinnyi ba Misiri bashimiye umutoza wabo wabahesheje intsinzi
Abakunzi ba Misiri bishimira imikinire y'ikipe yabo
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yari yitabiriye umukino wahuje Misiri na Algeria
Akanyamuneza kari kose ku bakinnyi b'ikipe ya Misiri
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju ashyikiriza igikombe ikipe ya Misiri

Amafoto: FERWAHAND


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .