Kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ugushyingo 2024, ni bwo Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), bakiriye abakinnyi bavuye mu irushanwa ryaberaga muri Ethiopia.
Ikipe y’u Rwanda yaryitwayemo neza itsinda imikino yose harimo uwa mbere rwateye mpanga Congo Brazzaville, Guinea, Zimbabwe n’Ibirwa bya Réunion ku mukino wa nyuma.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ngarambe François Xavier, yavuze ko rwari urugendo rwiza kandi umunsi ku munsi bahoraga batekereza ku butumwa igihugu cyabahaye, ariko nanone basaba ubufasha ku kazi gakomeye basigaje imbere.
Ati “Inzozi zari zimaze kuba nyinshi zo kujya mu Gikombe Mpuzamigabane, twaherukaga kubona umwanya wa gatatu muri iyi mikino, ariko twagiye dushaka undi mwanya uri imbere, nishimiye ko gahunda twihaye twayigzeho.”
“Nasabaga ko tugiye mu rundi rwego, aha ho ntibiba byoroshye, bisaba imbaraga nyinshi n’imikino ya gicuti ku makipe akomeye. Twifuza ko aba bakinnyi bazagenda hari imikino baba barakinnye ku buryo wenda twazazana imidali.”
Minisitiri Nyirishema yababwiye ko bagize neza kutimana u Rwanda kandi ibyo basaba bazabibona mu gihe bizaba byagaragarijwe igihe.
Yagize ati “Tubashimiye ku byiza mwakoze kuko ni ubwa mbere bibaye. Nabashije gukurikira imikino yanyu mbona mwaratsinze mubikwiye. Uyu ni umukino utazwi ariko kuwukundisha abandi bisaba gutsinda.”
“Turashaka kumenya neza icyo mwifuza, kugira ngo mwitegure neza irushanwa riri imbere. Niba mwifuza imikino ya gicuti, mubivuze hakiri kare bizadufasha kwitegura ariko nta cyo tuzasiga inyuma, ahubwo tuzakora byose mujye guhagararira u Rwanda neza.”
Si ibyo gusa kuko Minisitiri Nyirishema yabwiye abakinnyi ko hari irindi shimwe bazahabwa riturutse muri Minisiteri ya Siporo, nyuma yo kwitwara neza muri iyi mikino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!