Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025, ni bwo ku biro bya Minisiteri ya Siporo hakiriwe itsinda ry’abahagarariye umukino wa Handball muri Afurika bari mu Rwanda kuva tariki ya 1 Werurwe.
Mbere y’uko baganira na Minisitiri Nelly Mukazayire ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, babanje kwerekwa bimwe mu bikorwaremezo bizakira imikino.
Mu byo yeretswe harimo inyubako ya BK Arena izakira iyi mikino, ndetse na Petit Stade na yo ifite ubushobozi bwo kuberamo imikino y’intoki harimo n’iya Handball.
Ubwo baganiraga n’abayobozi ba siporo mu Rwanda, abayobowe na Dr. Adolphe Aremou Mansourou, barebeye hamwe imigendekere myiza y’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika riteganyijwe kuba tariki ya 16 kugeza 31 Mutarama 2026.
Si ibyo gusa kuko impande zombi zarebeye hamwe uko umukino wa Handball mu Rwanda ndetse no muri Afurika watera imbere ukarenga ku rwego uriho uyu munsi.
Mu ruzinduko Dr. Adolphe arimo yanagize amahirwe yo kubona Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20. Iyi iri kwitegura kuzahagararira Afurika mu irushanwa mpuzamigabane ya ‘IHF Trophy/Intercontinental Phase’, izabera i Kosovo kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 16 Werurwe 2025.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!