00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe umukino wa gatatu ibura amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 August 2022 saa 08:44
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Marushanwa Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 20 muri Handball, yabuze itike yerekeza mu gikombe cy’isi, isezerewe na Tunisie ku manota 46 kuri 26 mu mukino wabereye muri BK Arena, tariki ya 24 Kanama 2022.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye yitwara neza kuko mu minota ya mbere, yari imbere ndetse igaragaza n’ubwugarizi bukomeye imbere ya Tunisie ariko ntibyamaze kabiri kuko abakinnyi baje gucika intege mu gice cya kabiri, bararushwa bigaragara.

U Rwanda rusoje imikino yose nta numwe rutsinze. Ku munsi wa mbere rwatsinzwe na Angola amanota 43 kuri 20, umukino wa kabiri Rutsindwa na Maroc amanota 39 kuri 22, naho umukino wa nyuma mu itsinda rutsindwa na 46 kuri 26.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa gatatu, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko nubwo yatsinzwe ariko yishimye kubera uburyo abakinnyi be bitwaye mu irushanwa ugereranyije n’uko yari abyiteze.

Ati “Muri njye ndanezerewe kuko abasore b’u Rwanda bagiye berekana intambwe umunsi ku munsi. Umukino wa mbere twinjije amanota 20, ukurikira biba 23, naho uyu munsi byabaye 26. Uko iminsi igenda ishira bagenda bumva akamaro ko gukina aya marushanwa.”

Yongeyeho ati “Turamutse tubonye indi mikino iri ku rwego nk’uru, abahungu nta kabuza ko bakora ikinyuranyo kuko bagaragaza ko batangiye kujya batinyuka muri aya marushanwa.”

Ikipe y’u Rwanda isigaje umukino wa nyuma izakina n’ikipe ya Congo Brazaville, zihatanira umwanya wa karindwi.

Undi mukino w’ishiraniro wabaye ikipe ya Maroc yatsinzwe na Angola bigoranye, amanota 26 ku manota 32.

Nyuma y’iyi mikino u Rwanda ruzatangira ikindi cyiciro cy’aya marushanwa mu batarengeje imyaka 18, na cyo kizabera muri BK Arena.

Abafana b'ikipe y'u Rwanda bari babukereye
Ikipe ya Tunisie yakuye ikipe y'u Rwanda mu nzira yayo yerekeza mu gikombe cy'isi
Ikipe y'u Rwanda yabuze itike yerekeza mu gikombe cy'isi
Abafana ba Tunisie bakuye intsinzi ku ikipe y'u Rwanda
Nubwo ikipe y'u Rwanda yatsinzwe ariko yari ishyigikiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .