Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2024, ni bwo umukino wa mbere w’u Rwanda mu yo igomba gukinira i Addis Ababa muri Ethiopia wari kuba ariko ntiwaba kubera kutubahiriza gahunda kwa Congo Brazzaville.
Ibi bihugu byombi bisangiye itsinda rya mbere na Guinea, Zimbabwe n’Ibirwa bya Réunion.
Nyuma yo kwegukana irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone V), iyi kipe itozwa na Ngarambe Francois Xavier, ni imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Handball.
Ibi ni bimwe mu byo Ngarambe yashimangiye mbere yo kuva mu Rwanda, kuko yavuze ko biteguye neza kandi igihe bazamarayo kitazabapfira ubusa.
Ati “Mu by’ukuri abakinnyi bacu bariteguye kuko mbere y’uko batangira n’umwiherero barakinaga mu makipe yabo. Dufite abatoza bakomeye ndetse n’undi mpuzamahanga w’abanyezamu, uzabongerera ubushobozi.”
Nyuma yo gukina na Congo Brazzaville, tariki ya 3 u Rwanda ruzisobanura na Guinea, tariki ya 4 rukine na Zimbabwe mu gihe ku ya 6 Ugushyingo ruzikiranura n’Ibirwa bya Réunion.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!