Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ni bwo umukino wa kabiri w’u Rwanda mu yo igomba gukinira i Addis Ababa muri Ethiopia wabaye.
Ibi bihugu byombi bisangiye itsinda rya mbere na Congo Brazzaville, Zimbabwe n’Ibirwa bya Réunion.
Nyuma yo kwegukana irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone V), iyi kipe itozwa na Ngarambe Francois Xavier, ni imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Handball.
Umukino wo kuri uyu munsi wasabye abakinnyi b’u Rwanda kwitwararika cyane bagakomeza kuwuyobora, kuko kuva utangiye kugeza urangiye nta kinyuranyo kinini cyabonetsemo.
Nyuma yo gutera mpaga Congo Brazzaville no gutsinda Guinea, tariki ya 4 u Rwanda ruzahura na Zimbabwe ndetse ku ya 6 Ugushyingo ruzikiranura n’Ibirwa bya Réunion.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!