Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, ni bwo umukino wa gatatu w’u Rwanda mu yo igomba gukinira i Addis Ababa muri Ethiopia wabaye.
Ibi bihugu byombi bisangiye itsinda rya mbere na Congo Brazzaville, Gunea n’Ibirwa bya Réunion.
Nyuma yo kwegukana irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone V), iyi kipe itozwa na Ngarambe Francois Xavier, ni imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Handball.
Umukino wo kuri uyu munsi wasabye abakinnyi b’u Rwanda gukomereza ku ntsinzi babonye mbere bagakomeza kuwuyobora ndetse igice cya mbere bakirangiza bari imbere ku manota 28-9.
Babifashijwe n’umunyezamu mwiza Uwayezu Arsène, basoza umukino bayoboye ku manota 55-23.
Nyuma yo gutera mpaga Congo Brazzaville, gutsinda Guinea, no guhigika Zimbabwe, tariki ya 6 Ugushyingo ruzikiranura n’Ibirwa bya Réunion.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!