Wari umukino wa gatatu u Rwanda rwakinaga muri iri rushanwa rikomeje kubera muri Congo Brazzaville.
Ikipe y’Igihugu ya Guinée, ni yo yatangiye iri hejuru ndetse itsinda n’ibitego byinshi. Ku munota wa 17 iyi kipe yari yakubye kabiri ibitego u Rwanda kuko byari 14-7.
Igice cya mbere cyarangiye Guinée iyoboye n’ibitego 23-15 by’u Rwanda.
Uko iminota yagendaga ni ko u Rwanda rwibonaga mu mukino, rutangira gutsinda ibitego byinshi, ariko Guinée na yo ntiyemeraga ko ikinyuranyo gishiramo.
Abasore b’u Rwanda bagowe no kugabanya ikinyuranyo, umukino urangira batsinzwe ibitego 50-34.
Nyuma y’umukino, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Kubwimana Emmanuel, yavuze ko umunaniro no kumenyerana kwa Guinée ari byo byabagoye.
Ati “Twazize umunaniro kuko ejo twakoreshekje imbaraga nyinshi, hiyongeraho kuba bari baziranye bikomeye bituma umukino utugora.”
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntabanganyimana Antoine, na we yashimangiye ko bazize umunaniro.
Ati “Umukino w’ejo twakoresheje imbaraga nyinshi cyane, bituma dutangira umukino ubona tunaniwe. Twagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko biranga, ubu ni ukureba umukino w’ejo wa Nigeria kuko mu mibare biracyashoboka, Guinée yadutsinze ni yo ituri imbere.”
U Rwanda rusigaje umukino wa Nigeria ku wa Kane n’uwa Zimbabwe bazakina nyuma. Muri iri rushanwa, amakipe yose azahura hagati yayo, nyuma babare amanota, izasozanya menshi ibe iya mbere ihabwe igikombe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!