Kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 16 Werurwe 2025, mu mujyi wa Pristina wo muri Kosovo, hazabera amarushanwa ahuza amakipe atandatu aturutse ku migabane itandukanye.
Ikipe y’Igihugu ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20, yegukanye Igikombe cya Afurika "IHF Trophy/Continental Phase" cyabereye muri Ethiopia mu mwaka ushize wa 2024, ihita ibona itike yo guhagararira Afurika mu irushanwa mpuzamigabane.
Kugira ngo bazakomeze kwitwara neza, batangiye umwiherero hakiri kare kugira ngo abakinnyi barusheho kumenyerana no gutangira gutekereza ku mikino bafite imbere.
Ni imyitozo iri kubera muri Gymnase y’i Remera, ikaba iyobowe n’umutoza mukuru w’u Rwanda, Ngarambe François-Xavier.
Irushanwa rizitabirwa n’ibihugu bitandatu, aho u Rwanda ruri mu Itsinda B rusangiye na Nicaragua na Uzbekistan, Itsinda A ryo rikabamo Bulgaria, New Caledonia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!