00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Ikipe y’igihugu yatembereje Kigali igikombe yakuye muri Kenya (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20, yatambagijwe mu mihanda ya Kigali yishimira Igikombe kizwi nka IHF Trophy yegukanye, kimaze iminsi gihuza amakipe yo mu karere ka gatanu.

Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2022, ikubutse muri Kenya aho yegukanye IHF Trophy.

Aba basore bahise batangira gutemberezwa mu mujyi wa Kigali bifashishijwe imodoka yabigenewe ifunguye hejuru, imaze kumenyerwa mu gutembereza abantu Umujyi wa Kigali mu ijoro, muri gahumda izwi ka Tembera u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Uganda ibitego 39-37, ihita inabona itike yo kuzakina imikino ya IHF Trophy Africa.

Iyi kipe yari yajyanye na barumuna babo batarengeje imyaka 18, ariko bo ntagikombe yatwaye kuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma n’ikipe y’Igihugu y’ u Burundi.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwegukana iri rushanwa kuko rwaritwaye 2018 na 2019.

Ikipe y'igihugu ya Handball yatemberejwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .