00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Ikipe y’Igihugu ya U21 yatsinze Police HC mbere yo kujya guhagararira Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 March 2025 saa 07:30
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21 muri Handball, yatsinze Police HC ibitego 36-34 mu mukino wa nyuma wa gicuti yakinnye mbere yo kwerekeza i Pristina muri Kosovo aho izahagararira Umugabane wa Afurika mu irushanwa rya “IHF Trophy/Intercontinental Phase”.

Iyi kipe imaze ibyumweru bitatu mu mwiherero, yakinnye imikino ibiri ya gicuti aho uwa mbere ari uwo yatsinzemo APR HC ibitego 30-31.

Ku Cyumweru, abakinnyi b’Umutoza Ngarambe François-Xavier basubiye mu kibuga cya Petit Stade i Remera, mu mukino wa kabiri wa gicuti bahuyemo na Police HC kuri ubu iyoboye Shampiyona y’u Rwanda mu bagabo.

Uyu mukino wakurikiwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Twahirwa Alfred.

Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21 ifite ibitego 24-17 ndetse abakinnyi bayo ari bo bari hejuru mu kubona izamu.

Igice cya kabiri cyarimo ihangana n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, aho Police HC yitabaje abakinnyi bayo bakomeye, igerageza kugabanya ikinyuranyo hasigaramo igitego kimwe (28-27) mu minota 13 ya nyuma.

Ikipe y’Igihugu yahaye umwanya abakinnyi bose, yongeye kuzamura ibitego mu minota ya nyuma, umukino urangira itsinze Police HC ibitego 36-34.

Biteganyijwe ko abagize Ikipe y’Igihugu bazahaguruka mu Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, berekeza muri Kosovo ahazabera “IHF Trophy/Intercontinental Phase”.

U Rwanda ruhagarariye Afurika, ruri mu Itsinda B hamwe na Nicaragua ihagarariye Amerika y’Amajyepfo n’iyo Hagati, na Uzbekistan ihagarariye Asia.

Umutoza Ngarambe François-Xavier yavuze ko imikino ibiri ya gicuti yakinnye yamweretse ikipe afite ndetse yizeye kwitwara neza mu irushanwa bagiye gukina.

Ati “Kubera ko Police HC yarebye umukino twakinnye na APR, yaje yashyizemo imbaraga, yari izi aho twagize intege nke ariko ntiyamenye ko twabikosoye mu myitozo. Yari ishusho nziza ko abahungu bacu bazitwara neza aho tugiye.”

Yakomeje agira ati “Ni umukino wagombaga kunyereka ko abakinnyi bacu bari ku rwego rwo guhangana ku rwego mpuzamahanga kandi ni byo nabonye.”

Ku bijyanye n’amakipe bari hamwe mu Itsinda B, Ngarambe yavuze ko barebye imikinire yayo bagasanga bashobora kuzahangana na yo.

Ati “Tuyafiteho amakuru, twabashije kureba imikino yayo, ntabwo afite umukino uhambaye cyane, dushobora kuzakina na bo tugasohoka mu itsinda turi aba mbere.”

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Muhumure Elysée, yavuze ko imyiteguro bagize yagenze neza aho imikino ya gicuti bakinnye bahuyemo n’abakinnyi babazi kandi babagoye. Yongeyeho ko intego bazajyana muri Kosovo ari ukwegukana irushanwa.

Ati “Intego tujyanye nk’uko dusanzwe tubikora ni iyo gutwara irushanwa, ntabwo ari ukurikina. Twakundaga kugorwa no gukorera hanze, ubu dusigaye dukorera muri Gymnase, ubu nta rwitwazo. Abakinnyi dufite, tumaze kumenyera amarushanwa.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Tuyisenge Pascal, uzaba uyoboye itsinda ry’Ikipe y’Igihugu izajya muri Kosovo, yavuze ko imyiteguro yagenze neza ndetse abakinnyi bari mu mwuka mwiza.

Ati “Ikipe izahaguruka i Kigali tariki ya 11 Werurwe, igereyo bukeye bwaho ariko umukino wayo wa mbere uri tariki ya 13 Werurwe. Ikipe yacu tuyifitiye icyizere kuko n’abana bazamutse bakinana, amakipe tuzahura ni ubwa mbere tuzaba dukinnye ariko na twe turi mu makipe yitezwe muri Kosovo, ahabwa amahirwe.”

U Rwanda rwabonye itike yo gukina iri rushanwa nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika "IHF Trophy/Continental Phase" cyabereye muri Ethiopia mu Ugushyingo 2024.

Umutoza Ngarambe François-Xavier aha amabwiriza abakinnyi be mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera ku Cyumweru
Ikipe y'Igihugu yari hejuru, yasoje igice cya mbere iyoboye
Umukino warimo ishyaka ku mpande zombi
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred, areba uko abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu bitwara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Sipoo, Rwego Ngarambe, yarebye umukino Ikipe y'Igihugu ya U21 yatsinzemo Police HC
Ni umukino wa kabiri Ikipe y'Igihugu yakinnye mbere yo kwerekeza muri Kosovo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Sipoo, Rwego Ngarambe, yaganirije abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu nyuma yo gukina na Police HC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .