Muri uyu muhango Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe na Habyarimana Florent, ushinzwe Ibikorwa byo gushaka no kuzamura Impano, mu gihe Ferwahand yari ihagarariwe na Perezida wayo Twahirwa Alfred.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igomba guhaguruka mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, saa Tatu za mu gitondo na RwandAir, iri bugere i Brazzaville saa Yine n’Igice za Kigali.
Umutoza w’iyi kipe, Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko icyo bagiye kwitaho ari imyitwarire myiza kandi na bo biyemeje kuzuza inshingano. Ikipe yakoze imyitozo ihagije n’umwiherero wabagiriye akamaro.
Ati “Icyo tugiye gukora ni ugusohoza ubutumwa baduhaye. Abakinnyi twabanye na bo i Kigali mu myitozo, tunamaranye iminsi mu mwiherero i Huye. Ibyo twagombaga kubaha rero byose twarabibahaye, uko bameze rero ntidushidikanya ko tuzitwara neza.”
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20, yitwaye neza mu Karere ka Gatanu “Zone V”, igiye gukina ku rwego rwa Afurika igahagarariye. Bahawe ubutumwa bwo guhesha ishema igihugu nk’uko Perezida wa Ferwahand, Alfred Twahirwa yabitangaje.
Yagize ati “Ubutumwa tubahaye ni ukugira ngo bagende batsinde, baheshe igihugu ishema kandi bashake itike yo guhagararira Afurika mu gikombe cy’Isi. Ubuyobozi kandi nabwo burabashyigikiye.”
Yongeyeho ko abakinnyi n’abatoza bagombaga kugenda ku wa 16 Mutarama, ariko abatoza bamaze gusaba ko bagenda hakiri kare ngo bamenyere ikirere cyaho.
Umwaka wa 2022 wabaye udasanzwe mu mukino wa Handball, aho waranzwe n’intsinzi zirimo kubona itike y’Igikombe cy’Isi no kwegukana Igikombe cy’Akarere ka Gatanu ka Afurika.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 ntiyahiriwe mu Irushanwa Nyafurika, ryaberaga i Kigali muri BK Arena nyuma yo gusoza ku mwanya wa nyuma.
Iyi kipe ariko yaje kwihoza amarira, ihita yegukana Irushanwa “IHF Challenge Trophy-Zone 5” ryabereye i Nairobi muri Kenya, rutsinze Uganda ibitego 39 kuri 37.
Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Madagascar, rukurikizeho Congo Brazaville, Guinea ku nshuro ya gatatu mbere yo kwakira Nigeria, ku mukino wa nyuma ihure na Zimbabwe.
Iyi mikino yose izaba kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 20 Mutarama 2023, yose ikinirwe muri Gymnase Nicole OBA yakira imikino y’intoki muri Congo Brazzaville.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!