00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Equity HC yo muri Kenya na Gorillas HC zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 June 2025 saa 12:29
Yasuwe :

Ikipe ya Equity HC yo muri Kenya yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya Handball ryo Kwibuka, nyuma yo gutsinda Police HC ibitego 28-26 mu bagabo mu gihe mu bagore Gorillas HC yatsinze UPDF ibitego 44-36.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi, kugeza ku Cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025, muri Petit Stade i Remera, habereye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 18, harimo umunani y’abagore. Aya yose yaturutse mu bihugu bitandukanye ari byo, u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania.

Mu cyiciro cy’abagabo, Police HC yasezereye UPDF HC yo muri Uganda muri 1/2 ku bitego 42-31, naho Equity HC yo muri Kenya isezerera APR HC ku bitego 32-27.

Mu mukino wa nyuma wahuje aya makipe yombi, Police HC na Equity HC batangiranye imbaraga zingana, igice cya mbere kirangira banganya 13-13.

Mu gice cya kabiri Equity HC yigaragaje nk’ikipe ikomeye, abakinnyi bayo 10 batsinda nibura igitego kimwe, biyifasha gutsinda 28-26 no kwegukana iri rushanwa.

Mu cyiciro cy’abagore, Gorillas HC yo mu Rwanda yatsinze UR Huye 37-18 muri 1/2, ihura na UPDF yo muri Uganda yari yasezereye JKT yo muri Tanzania ibitego 33-24.

Gorillas HC yitwaye neza, itsinda UPDF ibitego 44-36 mu mukino wa nyuma, yegukana igikombe.

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, APR HC yatsinze UPDF 33-26 mu bagabo, naho UR Huye itsinda JKT ibitego 20-18 mu bagore.

Equity HC yo muri Kenya yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka
Equity HC yo muri Kenya yitwaye neza mu mikino yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis, ni we wahembye ikipe yitwaye neza mu marushanwa yo kwibuka ya Handball
Equity HC yatsinze Police HC mu mukino wa nyuma
Gorilla HC yo mu Rwanda yatsinze UPDF yo muri Uganda
Gorilla HC ni yo yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .