Kuva ku wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi, kugeza ku Cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025, muri Petit Stade i Remera, habereye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 18, harimo umunani y’abagore. Aya yose yaturutse mu bihugu bitandukanye ari byo, u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania.
Mu cyiciro cy’abagabo, Police HC yasezereye UPDF HC yo muri Uganda muri 1/2 ku bitego 42-31, naho Equity HC yo muri Kenya isezerera APR HC ku bitego 32-27.
Mu mukino wa nyuma wahuje aya makipe yombi, Police HC na Equity HC batangiranye imbaraga zingana, igice cya mbere kirangira banganya 13-13.
Mu gice cya kabiri Equity HC yigaragaje nk’ikipe ikomeye, abakinnyi bayo 10 batsinda nibura igitego kimwe, biyifasha gutsinda 28-26 no kwegukana iri rushanwa.
Mu cyiciro cy’abagore, Gorillas HC yo mu Rwanda yatsinze UR Huye 37-18 muri 1/2, ihura na UPDF yo muri Uganda yari yasezereye JKT yo muri Tanzania ibitego 33-24.
Gorillas HC yitwaye neza, itsinda UPDF ibitego 44-36 mu mukino wa nyuma, yegukana igikombe.
Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, APR HC yatsinze UPDF 33-26 mu bagabo, naho UR Huye itsinda JKT ibitego 20-18 mu bagore.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!