00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: APR na Police zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 May 2025 saa 07:22
Yasuwe :

Ikipe ya APR HC na Police HC zabonye itike y’imikino ya nyuma ya kamarampaka, izagena uzegukana Igikombe cya Shampiyona cya 2025.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabigezeho nyuma yo gusezerera ADEGI Gituza iyitsinze imikino ibiri muri itatu.

Umukino wa mbere wabereye kuri Maison de Jeunes Kimisagara, warangiye APR HC yatsinze ADEGI Gituza ibitego 36-21.

Mu mukino wa kabiri, wabereye kuri Petit Stade Ikipe y’Ingabo yasubiriye ADEGI iyitsinda ibitego 39-22 iyisezerera muri ½, bityo igera ku mukino wa nyuma.

Undi mukino w’indyankurye wahuje Police HC na Musanze HC. Igice cya mbere cyarangiye Ikipe ya Polisi y’Igihugu iyoboye umukino n’ibitego 16-11.

Mu gice cya kabiri, iyi kipe yakomeje kwitwara neza ndetse yongera ibitego. Umukino warangiye Police HC yatsinze Musanze HC ibitego 40-20.

Mu mukino wa kabiri, Musanze HC yagaragaje imbaraga nke, Police HC iwutsinda ku bitego 48-19.

Umukino wa nyuma uzahuza APR HC na Police HC, mu mikino izatangira gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025.

Izakinwa mu buryo bw’umwiza mu mikino itanu (Best of Five), aho ikipe izatsinda indi imikino itatu izegukana Igikombe cya Shampiyona.

Police HC yagaragaje imbaraga mu mikino ya 1/2
Umukino wa APR HC na ADEGI Gituza warimo ishyaka ryinshi
Mbesutunguwe Samuel wa Police HC yitegura gutera penaliti
Police HC yasezereye Musanze HC igera ku mukino wa nyuma
APR HC yasezereye ADEGI Gituza igera ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .