Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabigezeho nyuma yo gusezerera ADEGI Gituza iyitsinze imikino ibiri muri itatu.
Umukino wa mbere wabereye kuri Maison de Jeunes Kimisagara, warangiye APR HC yatsinze ADEGI Gituza ibitego 36-21.
Mu mukino wa kabiri, wabereye kuri Petit Stade Ikipe y’Ingabo yasubiriye ADEGI iyitsinda ibitego 39-22 iyisezerera muri ½, bityo igera ku mukino wa nyuma.
Undi mukino w’indyankurye wahuje Police HC na Musanze HC. Igice cya mbere cyarangiye Ikipe ya Polisi y’Igihugu iyoboye umukino n’ibitego 16-11.
Mu gice cya kabiri, iyi kipe yakomeje kwitwara neza ndetse yongera ibitego. Umukino warangiye Police HC yatsinze Musanze HC ibitego 40-20.
Mu mukino wa kabiri, Musanze HC yagaragaje imbaraga nke, Police HC iwutsinda ku bitego 48-19.
Umukino wa nyuma uzahuza APR HC na Police HC, mu mikino izatangira gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025.
Izakinwa mu buryo bw’umwiza mu mikino itanu (Best of Five), aho ikipe izatsinda indi imikino itatu izegukana Igikombe cya Shampiyona.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!