Ikipe y’Igihugu yageze muri Congo Brazzaville ivuye mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, yakirwa n’Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda, Nteziryimana Casimir.
Nteziryimana yakurikiye imyitozo y’iyi kipe ku munsi wa mbere. Nyuma yayo yavuze ko imyitozo yari myiza kandi bagiye gushakira Ikipe y’Igihugu abazabashyigikira.
Yagize ati “Twarabakiriye kandi twabonye ari abasore bafite imbaraga, bashoboye, twizeye intsinzi. Igisigaye ni ukwegeranya Diaspora kugira ngo ize kubashyigikira.”
Nyuma y’urugendo rwe, yagarukanye na Ambasaderi Mutsindashyaka Théoneste uhagarariye u Rwanda muri Congo Brazaville. Ubwo yabageragaho ku wa Gatandatu, yunze mu rya mugenzi we abizeza kuzababa inyuma.
Yibukije abakinnyi ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’intsinzi aho kiri hose. Abakinnyi n’abatoza na bo bamwizeza ko bazitwara neza.
Iyi kipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 yitwaye neza mu Karere ka Gatanu “Zone V”, igiye gukina ku rwego rwa Afurika igahagarariye.
Yagombaga kwerekeza muri Congo Brazzaville ku wa 16 Mutarama 2023, ariko abatoza basabye ko bagenda hakiri kare ngo bamenyere ikirere cyaho.
U Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Madagascar, rukurikizeho Congo Brazaville, Guinea ku nshuro ya gatatu mbere yo kwakira Nigeria, mu gihe ku mukino wa nyuma ruzahura na Zimbabwe.
Iyi mikino yose izaba kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza ku ya 20 Mutarama 2023, yose ikinirwe muri Gymnase Nicole OBA yakira imikino y’intoki muri Congo Brazzaville.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!