00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Amakipe y’igihugu yatangiye umwiherero yitegura imikino y’igikombe cya Afurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 27 July 2022 saa 09:34
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 n’iy’abatarengeje imyaka 20, zatangiye umwiherero uri kubera mu karere ka Huye, bitegura imikino y’igikombe cya Afurika cya Handball kizabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 Kanama kugeza kuwa 6 Nzeri 2022.

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, kizaba tariki 20 -27 Kanama 2022, kizitabirwa n’u Rwanda ruzakira, Misiri, Tunisia, Algérie, Libya, Maroc, Angola, Congo na Centrafrique.

Itsinda rya mbere ‘A’ ririmo u Rwanda, Maroc, Tunisia, Angola, na Centrafrique. Mu igihe irya kabiri rigizwe na Algérie, Misiri, Libya na Congo.

Abakinnyi batangiye umwiherero mu batarengeje imyaka 20 ni Arsene Uwayezu, Dominque Nsabimana, Nathan Munezero, Alain Iradukunda, Ivan Patrick Rugwiro, Donath Nshimyumukiza, Emmanuel Kubwimana, Dieudonne Hakizimana, Samuel Mugabo, Emmanuel Iragena, Thierry.

Hakizimana, Fabrice Iradukunda, Ernest Yesurakiza, Fred Nshimyumuremyi, Maurice Nsangayezu, Jean Baptiste Urimubandi, Ruben Hirwa Mutesa, Jean D’Amour Byiringiro, Gustave Manishimwe, Imran Niyomufasha na Etienne Ndayisaba.

Mu gihe abatarengeje imyaka 18 batangiye umwiherero wo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika giteganyijwe tariki 29 Kanama kugeza 6 Nzeri 2022.

Abari mu mwiherero ni Prince Shema, Joseph Mugisha, Moussa Ufitinema, Fiacre Iryivuze, Aime Vedaste Niyoyita Jean de Dieu Muhozi, Hakim Prince Mupipi, Jean Pierre Ndayishimiye, Charles Iradukunda, Karim Niyonkuru, Moise Uwase, Ezekiel Niyomugabo, Jean Damascene Bazimaziki.

Hari kandi Jean Paul Niyonkuru, Olivier Nshuti, Thierry Kwizera, Jean Delice Sangwa Ukwibishaka Jean d’Amour Muhire, Stephen Bavandimwe, Bernard Ibyimanikora na Venuste Minani.

Iyi mikino yose ikazabera muri BK Arena.

Igikombe cya Afurika kizabera muri BK Arena i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .