Mu gihe u Rwanda rwiteguye kwizihiza Umunsi w’Intwari, amashyirahamwe atandukanye yateguye imikino igamije kuzirikana no guha agaciro intwari z’igihugu.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 no ku Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025, mu Karere ka Gicumbi hazakinirwa imikino y’Igikombe cy’Intwari muri Handball mu bagabo n’abagore.
Ni irushanwa rizahuza amakipe umunani mu bagabo, agabanyijwe mu matsinda abiri, ndetse n’amakipe atanu mu bagore aho buri kipe izahura n’indi hakazarebwa ifite amanota menshi ikegukana igikombe.
Ubwo iri rushanwa ryabaga mu 2024, APR HC ni yo yaryegukanye nyuma yo gutsindira Police HC ku mukino wa nyuma, ndetse Kiziguro SS iryegukana mu bagore yarushije izindi amanota.
Kuri iyi nshuro Itsinda A ririmo Police HC, Gicumbi HC, UR-Rukara HC na
UB Sports HC. Mu Itsinda B harimo APR HC, ES Kigoma, UR Huye na TTC de la Salle.
Amakipe atanu azarushanwa mu bagore ni Kiziguro SS, ES Nyamagabe, UoK, UR Huye, UR Rukara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!