Ni ku nshuro ya 10 yikurikiranya u Rwanda rwari rwitabiriye iyi Mikino yo mu Mpeshyi.
Mukandanga Clémentine yabaye uwa 77 mu gusiganwa Marathon (ibilometero 42) aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 40, arushwa iminota 22 n’amasegonda 45 n’Umuholandikazi Hassan Sifan wegukanye umudali wa Zahabu.
Mu magare akinirwa mu misozi (Mountain Bike), Mwamikazi Jazilla yabaye uwa 34 mu bakinnyi 34 [basoje] aho yasizwe iminota 10 n’amasegonda 24.
Mu gusiganwa ku muhanda, Manizabayo Eric ntiyasoje isiganwa ryo mu muhanda ku ntera y’ibilometero 273 nubwo yari mu bayoboye igihe kinini (ibilometero 170), ni mu gihe Ingabire na we atasoje ubwo basiganwaga ku ntera y’ibilometero 158.
Ingabire yongeye gusiganwa n’ibihe, aho yabaye uwa 35 mu bakinnyi 35, asizwe iminota umunani n’amasegonda 27.
Mu koga, Oscar Cyusa Peyre Mitilla yabaye uwa gatandatu mu bakinnyi umunani bari mu isibo yozemo metero 100 mu bizwi nka "Butterfly" [Bunyugunyugu]. Byatumye adakomeza muri ½ kuko yabaye uwa 38 mu bakinnyi 40 aho yakoresheje amasegonda 58,77.
Umuhoza Uwase Lidwine yabaye uwa gatandatu mu isibo yozemo metero 50 mu bizwi nko gukura umusomyo. Muri rusange, yabaye uwa 70 mu bakinnyi 79 akoresheje amasegonda 32,03.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryasize u Rwanda rugize abakinnyi 48 baruhagarariye mu Mikino Olempike kuva mu 1984 ubwo rwayitabiraga bwa mbere.
Mbere yo kwerekeza i Paris, abakinnyi bahagarariye u Rwanda bari bakoreye umwiherero mu Mujyi wa Courbevoie mu Bufaransa kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2024.
Hakorwa iki ngo umusaruro w’Abanyarwanda ube mwiza? Umva ubusesenguzi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!