Hakizumwami na Nishimwe begukanye irushanwa ry’abato muri Tennis (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Hakizumwami Junior na Nishimwe Carine begukanye irushanwa rya Tennis ryahuje abakinnyi bari hagati y’imyaka 12 na 16, ryasojwe ku Cyumweru kuri Stade Amahoro.

Iri rushanwa ryamaze icyumweru ribera ku bibuga bya Stade Amahoro i Remera, kuva tariki ya 26 Ukwakira kugeza ku ya 1 Ugushyingo, ryateguwe na Umulisa Joselyne uyobora “Youth Tennis Development Programme”, ku bufatanye n’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda (RTF) na Hagali Ministry.

Mu batarengeje imyaka 16, iri rushanwa ryegukanywe na Hakizumwami Junior watsinze Ishimwe Claude 6-2 6-3 ku mukino wa nyuma, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Manishimwe Emmanuel.

Mu bakobwa, irushanwa ryegukanywe na Nishimwe Carine watsinze Tuyishimire Rona, naho umwanya wa gatatu utwarwa na Mbayu Shema Annabella.

Mu batarengeje imyaka 14, umwanya wa mbere mu bahungu watwawe na Murinzi Gédéon watsinze Nshimiyimana Edison, naho mu bakobwa utwarwa na Ishimwe Bimenyimana Mélissa, mu gihe mu bari munsi y’imyaka 12 hatsinze Nimigisha Bruno na Ineza Thierrine.

Umulisa Joselyne wateguye iri rushanwa, yavuze ko yashakaga kureba urwego rw’abana atoza Tennis, ariko yashimishijwe no kubona abana bose baryitabiriye baragaragaje urwego ruri hejuru.

Ati “Ni irushanwa ryitabiriwe cyane kuko abana bose bifuzaga kureba urwego bagezeho. Ndishimye cyane kuko nanjye icyatumye ntegura iri rushanwa kwari ukugira ngo ndebe urwego rw’abana nigisha, ku ruhande rwanjye nk’umutoza, umusaruro nashakaga ndawubonye cyane ko abo nigisha benshi bitwaye neza. Twabonye ari byiza, harimo guhangana.”

Ndugu Philbert wari uhagarariye Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, yavuze ko bazakomeza gushyigikira abategura amarushanwa nk’aya kuko afasha mu iterambere rya Tennis mu gihugu.

Ati “Irushanwa ryari ryiza kandi turifuza ko ryaba ngarukamwaka kugira ngo niba abana bamaze igihe bitoza, tumenye n’aho bageze. Nk’ishyirahamwe dutanga ubufasha bw’ingeri zitandukanye, hari ubufasha bw’amafaranga, ibibuga bakoreraho ni iby’ishyirahamwe ndetse n’ubufasha mu gutegura ibyo bakora ngo bigende neza.”

Umwe mu bakinnyi bigaragaje muri iri rushanwa, Hakizumwami Junior w’imyaka 14, ubundi usanzwe yigira muri Tennis mu ishuri mpuzamahanga ryo muri Kenya, yavuze ko yishimiye urwego yabonyeho bagenzi be no kongera gukina nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ryari ryigiza, ririmo guhangana, buri wese ashaka gutsinda, ariko birangiye nditsinze kandi ndishimye. Abo twakinaga bari ku rwego rwiza uretse ko turacyakeneye byinshi kugira ngo tugere ku rwego rwisumbuyeho, biradusaba gukora cyane kandi ndakeka ko abatoza bazabidufashamo.”

Iri rushanwa ryahuje abana 41 bakinira mu makipe atandukanye yo mu ntara zose z’Igihugu.

Irushanwa rya Tennis ryamaze icyumweru ribera i Remera, ryahuje abana 41 baturutse mu ntara zose z'igihugu
Nimigisha Bruno agarura agapira mu mukino wa nyuma wo mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 12
Nimigisha ni we watsinze mu batarengeje imyaka 12
Niyibizi Jedekie watsindiwe ku mukino wa nyuma wa U-12, asubizayo agapira
Nimigisha Bruno (ibumoso) na Niyibizi Jedekie (iburyo) nyuma yo gukina umukino wa nyuma
Nishimwe Carine watsinze irushanwa mu bakobwa batarengeje imyaka 16
Tuyishimire Rona yakinnye umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 16 mu cyiciro cy'abakobwa
Hakizwumami Junior w'imyaka 14, yegukanye irushanwa mu batarengeje imyaka 16, mu bahungu
Ishimwe Claude watsinzwe na Hakizumwami ku mukino wa nyuma
Hakizumwami ni umwe mu bakinnyi ba Tennis bakiri bato bakomeye mu karere ka Afurika y'Ibirasirazuba no Hagati
Ishimwe wakinnye na Hakizumwami, we afite imyaka 16
Murinzi Gédéon watwaye irushanwa mu batarengeje imyaka 14, ashyikirizwa ibihembo
Hakizumwami Junior yambikwa umudali nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 16
Umulisa Joselyne wateguye irushanwa, yahembye Nishimwe Carine watsinze mu batarengeje imyaka 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .