Iri rushanwa ngarukamwaka ryiswe "Christmas Holidays Tournament" ryamaze iminsi itandatu ribera mu Rugunga, kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 24 Ukuboza, ryateguwe na Umulisa Joselyne uyobora “Rwanda Youth Tennis Development Programme [RytDev]” aho yatewe inkunga na Kresten Buch ndetse na Cercle Sportif de Kigali yatanze ibibuga.
Mu batarengeje imyaka 14, iri rushanwa ryegukanywe na Habiyambere Calvin watsinze Muhoza King 6-4 3-6 10-6 ku mukino wa nyuma.
Mu batarengeje imyaka 12, umwanya wa mbere mu bahungu watwawe na Niyibizi Jedekeya watsinze Rutayisire Kevin 6-0 6-0 naho mu bakobwa utwarwa na Gabor Panni watsinze Umutoni Shakila 6-4 6-3.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 10, Akimanzi Kenkazi (Kiki) usanzwe witoreza muri ‘RytDev’ yatsinze Isheja Fidella 6-3 6-2.
Umulisa Joselyne wateguye iri rushanwa, yavuze ko yashakaga kureba urwego abana bakina Tennis bariho nyuma yo kuva mu biruhuko.
Yongeyeho ko yashimishijwe no kubona abana bose baryitabiriye baragaragaje urwego ruri hejuru ku buryo bitanga icyizere cyo kuzabona abakinnyi beza bazahagararira u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Ati “Ni irushanwa ryagenze neza kuko ryitabiriwe n’abana benshi kandi bari mu byiciro bitandukanye. Mu busanzwe tugira irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika y’Ibirasirazuba n’iyo Hagati, rizabera mu Burundi mu ntangiriro za Mutarama. Iri rushanwa ryari iryo kubategura kandi turabona ko u Rwanda ruzabona umusaruro kuko hari inararibonye bagize. Turizera ko abazatoranywa bazaba bahagaze neza.”
Muri gahunda za Rwanda Youth Tennis Development Programme harimo kugeza ibikorwa byayo mu ntara zose z’u Rwanda kugira ngo hazamurwe impano z’abakiri bato muri Tennis.
Irushanwa rya "Christmas Holidays Tournament" ryari ryahuje abana 68 bakinira mu makipe atandukanye yo mu ntara zose z’Igihugu nubwo abenshi muri bo bari ab’i Kigali.














Amafoto: Remera Gaëtan
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!