Guverineri Mukuru wa Canada yasuye abana bafashwa na Right To Play ababitsa ibanga ry’intsinzi

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 6 Mata 2019 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette, uri mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda yasuye ikigo cy’amashuri cya Karama mu Karere ka Nyarugenge, muri gahunda yo gushishikariza abanyeshuri bafashwa na Right to Play gukunda imikino no kwiga nk’uko bikubiye mu ntego z’uyu mushinga ufashwa na Canada.

Uru ruzinduko rushingiye ahanini ku gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25 ndetse akazanasura Ishuri rikuru Nyafurika ry’ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS, hagamijwe gushimangira uruhare rw’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM) mu iterambere ry’abato.

Umuyobozi wa wa Right To play ku rwego rw’igihugu Jonathan Lea Howarth yatangaje ko bafasha u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB mu itunganywa ry’ingengabihe y’amashuri

Ati ‘’ Duhugura abarimu uko bakwigisha abana, uko bakwigisha abana guteza imbere uburinganire mu mashuri, uko hazamurwa imyigire iri ku rugero rungana hagati y’abahungu n’abakobwa kuko iyo ukoresha imikino abanyeshuri bumva vuba, batega amatwi kandi byoroshye ndetse ubwonko bwabo bukibuka byihuse.”

“Tubatera inkunga ijyanye n’ibikoresho kugira ngo bazakure barize neza bazagirire sosiyete akamaro, igihugu cyabo by’umwihariko n’Isi muri rusange.”

Julie Payette yasabye abanyeshuri gukunda ishuri kuko nawe akiri umwana ari ko yabigenje nk’ibanga ryo kugera ku ntego.

Yatangiye abereka umubumbe w’Isi n’ibihugu biwugize yifashishije icyogajuru cy’igipupe abagaragariza uburyo umuntu areba Isi yose atiriwe aho ari ariko ko kubigeraho bisaba kwiga.

Ati “Uwo ari we wese muri mwe nimujya mu ishuri mukiga mushyizeho umwete muzabona buri kimwe mushaka muzaba abarimu, abaganga, muzamenya gukoresha camera, muzaba ba meya, muzaba icyo mwifuza cyose. Icyo mukeneye gukora ni kimwe gusa ni ukujya ku ishuri.‘’

Julie Payette w’imyaka 55 ni Guverineri Mukuru wa 29 wa Canada, wahawe izi nshingano mu Ukwakira 2017. Guverineri Mukuru ashyirwaho hagishijwe inama Minisitiri w’Intebe, akaba afatwa nk’uhagarariye Umwamikazi Elisabeth II ari nawe ufatwa nk’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Canada.

Umuryango Right To Play uterwa inkunga na Canada mu mishinga igamije kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere uburinganire binyuze mu mikino.

Right To Play yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2003 aho ku bufatanye n’inzego za leta yagiye iteza imbere imibereho myiza, uburere, uburezi ndetse n’ubuzima bw’abana mu turere dutandukanye. Uyu muryango ufasha nibura abana bagera kuri miliyoni 1.9 mu gihugu hose kuva mu bwigunge.

Ku kigo cy'amashuri abanza cya Karama niho habereye uyu muhango
Umuyobozi wa Right To Play ku rwego rw'igihugu, Jonathan Lea Howarth, yatangaje ko uyu muryango ufasha abana kugira ngo bazabe umusingi w'iterambere muri sosiyete
Julie Payette akigera ku kigo cy'amashuri cya Karama yakiriwe n'umuyobozi wa Right To Play ku rwego rw'igihugu Jonathan Lea Howarth
Julie Payette n'abamuherekeje bahawe ikaze na Meya wa Nyarugenge Kayisime Nzaramba
Asuhuza abitabiriye uyu muhango ubwo yari ahasesekaye
Uku niko aabana baterwa inkunga na Right To Play bakiriye Guverineri mukuru wa Canada Julie Payette
Yifatanyije nabo mu mukino itandukanye
Bamwe mu ntumwa zari zimuherekeje nabo bifatanyije n'abana mu mikino yakinwaga
Yishimiye cyane imbyino gakondo zamubyiniwe
Abana b'abakobwa babyinnye biratinda
N'abahungu bacinye akadiho biratinda'
Bayoborwaga n'umukaraza wishimiwe na benshi
Guverineri mukuru wa Canada Julie Payette yereka umwe mu bana uburyo yize ibijyanye no kuyobora icyogajuru
Imwe mu mafoto y'isanzure yeretswe abana bashishikarizwa kuziga kuko ari yo nzira rukumbi izabageza ku ntego bifuza

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza