00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukina muri Tour de France no gutsindira Amavubi: Abana bo mu Isonga bahize kuzashimisha Abanyarwanda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 17 August 2024 saa 11:05
Yasuwe :

Abanyeshuri barenga 500 baturutse mu bigo bitandukanye mu Rwanda bamaze iminsi 10 mu mwiherero mu Karere ka Nyanza aho bongererwa ubumenyi mu mikino itandukanye muri gahunda y’Umushinga w’Isonga wa Minisiteri ya Siporo.

Aba bana bari munsi y’imyaka 15 bahurijwe hamwe mu kigo cy’amashuri cya Igihozo Saint Peter Secondary School, aho bigishwa n’abatoza b’inararibonye mu mikino ya Volleyball, Handball, Amagare, Basketball, Umupira w’amaguru no Gusiganwa ku makuru.

Ubwo IGIHE yabasuraga batubwiye byinshi ku bumenyi bamaze kunguka nyuma yo kwinjizwa muri iyi gahunda, aho benshi bahurije kuba bafite icyizere ko gukina bizabafasha mu myaka iri imbere, “Turizera ko imikino izadutunga”.

Ineza Mushumba Nikita Kasey ni umukobwa w’imyaka 14 akaba akina umukino wa Basketball muri Lycee Notre Dame de La Providence i Huye aho yiga. Si mushya muri uyu mukino kuko ari umwana w’umutoza uzwi muri wo Mushumba Charles.

Ati “Ababyeyi bange bahora bankangurira gukina mbishyizeho umwete nkabifatanya n’amasomo kuko bijyana. Intego zange ni ukuzagera kure nkaba nakina muri WNBA(Shampiyona ya Amerika y’umukino wa Basketball mu bagore)”.

Shami Yves akina umupira w’amaguru nka rutahizamu. Yavuze ko kwinjira mu Isonga byamufashije byinshi birimo guhagarara mu kibuga aha isezerano abanyarwanda ko mu minsi mike azaba akemura ikibazo cy aba rutahizamu igihugu gikunze kugira.

Yagize ati “Mfite gahunda yo gutsindira ikipe y’igihugu ibitego kuko maze kumenya byinshi kuva nakwinjira mu Isonga. Mfite inzozi zo kuzabanza gukinira APR FC ubundi nkerekeza ku mugabane w’uburayi.”

Keza Irene ukomoka mu karere ka Rubavu akina umukino wo gutwara igare. Nk’umukobwa, w’imyaka 13, ngo yakundaga gutwara igare bisanzwe kugeza ubwo abagize gahunda y’Isonga bamutoranyije mu bandi banyeshuri ubwo bazaga kubareba ku kigo yigaho.

Yongeyeho ko “Narishimye ubwo ninjiraga mu Isonga kuko nkunda gutwara igare kuva nkiri muto. Maze kunguka byinshi birimo uko umuntu ahangana n’umuyaga, uko uhagarara ku igare wemye ndetse n’uburyo witwara iyo umanuka. Nta kabuza ngomba kuzahatana mu Bufaransa”.

Aba bana bamwe bakaba banavuze ko bizeye ko bazahesha u Rwanda umudari mu Mikino Olimpike, ikintu gikomeje kuba inzozi ku bakunzi b’imikino mu Rwanda.

Umwiherero w’aba banyeshuri barimo abakinnyi 599 hamwe n’abandi 120 bagaragaje ubumenyi n’umuhate mu gusifura ndetse na 30 mu gutanga ubuvuzi bw’ibanze, yatangiye tariki ya 5 Kanama 2024 aho azasozwa tariki 19 Kanama.

Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD) byafunguye ku mugaragaro uyu mushinga muri Gicurasi 2021 aho kuri gahunda icyiciro cya mbere kizasozwa mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Uretse kuzamura impano z’abana no kubashakira abatoza bagezweho banabihuguriwe, Umushinga w’isonga wubatse unasana ibibuga 27 biri mu bigo 14 bikorana na wo.

Abakina Volleyball bafite igihagararo nubwo bakiri bato.
Ubuhanga barabufite.
Uretse gutoza abakinnyi muri rusange hafatwa n'umwanya wo kuganiriza umukinnyi ku giti cye.
Abana bari mu mwiherero bafata n'umwanya wo kuganirizwa ku Burere mbonera Gihugu.
Morale iba ari yose!
Umukino w'amagare ni umwe muri itandatu yatoranyijwe mu mushinga w'Isonga.
Gusiganwa ku maguru bikorwa ngo kera kabaye u Rwanda rube rwabona umudari.
Handball abana penaliti bazirangiriza mu nshundura.
Abanyezamu b'ejo hazaza bari gutegurirwa mu Isonga.
Volleyball ni umwe mu mikino abanyarwanda bagiramo impano.
Abakobwa bakina ruhago bafite inzozi zo kuzaba aba mbere bahesheje Amavubi y'abagore igikombe.
Abana bakina Basketball bazaniwe abatoza bakomeye barimo DTN Moise Mutokambari n'abandi.

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .