Ni irushanwa ryakinwe ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2024, ryitabirwa n’abakinnyi barenga 180 biganjemo abo muri Kenya, Ethiopia, Uganda n’u Burundi basanzwe bakina ‘Muema Challenge’, muri Kenya.
Kugira ngo rirusheho kugira ubudasa no gukomera kurushaho ku nshuro yaryo ya mbere ribereye mu Rwanda, ryahujwe n’irisanzwe rikinwa rya President’s Cup, ryitiriwe Perezida wa Kigali Golf Club kugeza ubu iyoborwa na Marcel Byusa.
Mu bakinnyi bitwaye neza harimo Simba Mickey wahawe $775 (arenga miliyoni 1 Frw), Umunyarwanda Francis Inema Nkwaya aba umukinnyi wahize abandi ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, ahabwa $543.
Mu bandi bakinnyi bahawe ibihembo harimo Jenny Linda wateye umupira muremure mu bagore, Kennedy Murichu abikora mu bagabo, mu gihe Salvator Ngezendore yabikoze mu cyiciro cy’abakuze.
Perezida wa Kigali Golf Club, Marcel Byusa, yagaragaje ko ari intambwe nini kuba u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyemerewe kwakira iri rushanwa, kitari Kenya.
Ati“Bigaragaza ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere umukino wa Golf.”
Muema Challenge ni irushanwa ryitiriwe Perezida wa Karen Country Club yo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, Muema Muindi, ryatangiye gukinwa mu 2015, rikaba inshuro eshatu mu mwaka.
Umuhango wo gutanga ibihmbo wahujwe n’iby’abahize abandi muri President’s Cup barimo Eunice Kilonzo, Rwiyamirira David, Anita Alles, Media Muvuna, Ntazinda Augustin, Kwizera Alnord Kangaho Gentil n’abandi.
Amafoto: Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!