Ku wa Gatanu tariki ya 13 no ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, ni bwo kuri Kigali Golf Resort & Villas hakinirwaga irushanwa rya ‘Muema Challenge’.
Iri rushanwa ryongeye kuba ryatewe inkunga na I&M Bank (Rwanda) Plc, ryitabirwa n’abakinnyi barenga 200 biganjemo abo mu Rwanda, Kenya, Ethiopia, Uganda n’u Burundi.
Muema Muindi washinze iri rushanwa yashimiye abagize uruhare kugira ngo rigende neza, ndetse ashimangira ko rizakomeza gukinwa nta kabuza.
Ati “Ndabashimiye cyane mwese abitabiriye iri rushanwa rya Muema Challenge ryabereye i Kigali. Ni iby’agaciro cyane kuko imigendekere yaryo yatumye tubona ko riri gukura, bityo ntabwo duteze guhagarika kuritegura.”
Umuyobozi w’Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri I&M Bank Rwanda Plc, Fiona Kamikazi, yavuze ko iyi banki izakomeza gushyigikira imikino nka Golf kuko igira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Ati “Ni ku nshuro ya kabiri duteye inkunga iri rushanwa riri ku rwego mpuzamahanga. Bivuze kinini kuri banki yacu kuko usibye kwegereza abakiriya serivisi zacu, ahubwo tugira uruhare mu gutuma banabaho neza. Gushyigikira siporo ni igikorwa tutazahagarika kuko ni kimwe mu bigize iterambere ry’igihugu.”
I&M Bank (Rwanda) Plc yari ifite umukinnyi muri iri rushanwa, yafashe uyu mwanya kandi igaragariza abakinnyi n’abakunzi ba Golf, ibyiza bya gahunda zitandukanye zigendanye na serivisi zayo.
Umukinnyi wa Golf wari uhagarariye iyi banki ni Diane Mukunde, usanzwe ushinzwe amasoko.
Imwe muri serivisi zagaragajwe ni iyiswe ’Karame’ ishobora gutanga igisubizo ku mukiriya wa I&M Bank mu gihe cy’amasaha 24. Mu byo yahabwa hakaba harimo inguzanyo yo kubona inzu, imodoka cyangwa inguzanyo igera kuri miliyoni 50 Frw itangwa nta ngwate.
Keith Bunyenyezi ni we wegukanye iri rushanwa, ahembwa ibihumbi 551 Frw. Mu bandi bahembwe harimo Hitayezu Jean d’Amour wahawe ibihumbi 440 Frw nka ‘Gross Winner’.
Umukinnyi mwiza ku rwego rw’akarere yabaye Joseph Adrapi, umukinnyi mwiza mu bakuze aba Andrew Kanyonya, bombi bahawe ibihumbi 413 Frw.
Irushanwa rya Muema Challenge rizongera gukinwa tariki ya 25 na 26 Nzeri 2025, rikinirwe ku kibuga cyitwa Vipingo Ridge Golf Resort giherereye i Nairobi muri Kenya.































Amafoto: Rusa Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!