00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Golf: Akanigi Melissa yaciye agahigo ko kuba uwa mbere ku Isi ukinnye imyobo 18 mu minota mike (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 May 2025 saa 07:37
Yasuwe :

Akanigi Ishimwe Melissa ukina umukino wa Golf, yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ubashije gukina imyobo 18 y’ikibuga cya Golf akoresheje iminota 52.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo yageze kuri aka gahigo kazandikwa muri ’Guinness World Records’, abikoreye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Resorts & Villas giherereye i Nyarutarama.

Mbere y’uko atangira gukina hari hateganyijwe abagomba kumubarira iminota ndetse n’amanota. Aba bagendaga mu tumodoka twabugenewe, ariko nk’uko amategeko abigena we yakoreshaga amaguru.

Igikapu ndetse n’imipira yo kwitabaza igihe indi iguye mu mazi yabyitwaje, ariko kugira ngo ataremererwa cyane ahitamo igikapu cyoroshye kandi kirimo inkoni enye gusa, aho kugendana 14 zigenewe umukinnyi wa Golf.

Yatangiye urugendo rugana ku mateka, agerageza kwiruka uko imbaraga ze zose zingana. Ku mwobo wa 10 ni ho yagize ikibazo yitura hasi, ariko arabyuka arakomeza.

Yifuzaga gukoresha iminota 55, ariko nyuma y’iminota 52 yari amaze gukora amateka atarakorwa n’undi muntu wese ku Isi.

Akimara gukora amateka yashimiye buri wese wamubaye, ndetse agaragaza ko yari agamije guhsha ishema u Rwanda.

Ati “Ndashimira buri wese wagize umuhate mu kumfasha. Uyu munsi ndabikoze kandi wenda ejo nshobora gutekereza gukuraho aka agahigo nashyizeho. Ibi nabikoreye igihugu cyanjye ndetse n’abagore bo mu Rwanda mu kwerekana ko natwe dushoboye.”

Umukino wa Golf ni umwe mu yatekrejweho mu rugendo rwo kugira u Rwanda igicumbi cya siporo. Aho igihugu cyahise gitangira umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cyatangiye kwandikirwaho amateka.

Mu busanzwe ikibuga cya Golf gifite imyobo 18, uwagikinnye yihuse akoresha amasaha abiri mu gihe ukoresha igihe kinini akimaramo amasaha ane.

Ishimwe yaciye agahigo gatuma yandikwa mu gitabo cya 'Guinness World Records'
Abakunzi ba Golf bari bakereye kumushyigikira
Ishimwe yazengurutse imyobo 18 mu minota 52
Umukino wa Ishimwe waciye agahigo wakurikiwe n'abakunzi ba Golf
Abasanzwe bagenera abakinnyi ibyo kurya cyangwa kunywa mu kibuga ntabwo bari babyemerewe
Ishimwe Akanigi Melissa yakoresheje imbaraga zidasanzwe
Ishimwe yitwazaga ibikoresho byose
Yarangije gukina imyobo 18 ananiwe bidasanzwe
Umunaniro ntiwatumye atishimira intsinzi ye
Ishimwe yashyizeho agahigo kadafitwe n'undi wese ku Isi
Yageragezaga gukina adashyize igikapu hasi ngo adatinzwa no kongera kugiheka
Ishimwe yashimiwe na bamwe mu bamufashije
Umubyeyi wa Ishimwe Melissa yamushimiye bidasanzwe
Ishimwe Melissa na Musaza we banejejwe n'intsinzi ye
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Andrew Kulayige, ashimira Akanigi Melissa
Mubiligi Ngoga Jules ni umwe mu bakinnyi ba Golf bakurikiye iki gikorwa
Golf ni umukino ukomeza kurushaho gutera imbere mu Rwanda
Abashinzwe kubara amanota bemeje ko yakoresheje iminota 52 nyuma yo kuzenguruka imyobo yose uko ari 18
Inshuti za Ishimwe Melisa zamugeneye ururabo nk'ishimwe ryo kubahesha ishema
Ishimwe Melissa yari afit ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kumva ko yakoresheje iminota 52
Ishimwe Melissa yanyuzwe n'uko akoze ibidasanzwe mu mukino wa Golf
Ababyeyi ba Ishimwe bishimiye intambwe yatewe n'umwana wabo
Akanigi Ishimwe Melissa yishimanye n'umubyeyi we nyuma yo kwandika amateka

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .