Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo yageze kuri aka gahigo kazandikwa muri ’Guinness World Records’, abikoreye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Resorts & Villas giherereye i Nyarutarama.
Mbere y’uko atangira gukina hari hateganyijwe abagomba kumubarira iminota ndetse n’amanota. Aba bagendaga mu tumodoka twabugenewe, ariko nk’uko amategeko abigena we yakoreshaga amaguru.
Igikapu ndetse n’imipira yo kwitabaza igihe indi iguye mu mazi yabyitwaje, ariko kugira ngo ataremererwa cyane ahitamo igikapu cyoroshye kandi kirimo inkoni enye gusa, aho kugendana 14 zigenewe umukinnyi wa Golf.
Yatangiye urugendo rugana ku mateka, agerageza kwiruka uko imbaraga ze zose zingana. Ku mwobo wa 10 ni ho yagize ikibazo yitura hasi, ariko arabyuka arakomeza.
Yifuzaga gukoresha iminota 55, ariko nyuma y’iminota 52 yari amaze gukora amateka atarakorwa n’undi muntu wese ku Isi.
Akimara gukora amateka yashimiye buri wese wamubaye, ndetse agaragaza ko yari agamije guhsha ishema u Rwanda.
Ati “Ndashimira buri wese wagize umuhate mu kumfasha. Uyu munsi ndabikoze kandi wenda ejo nshobora gutekereza gukuraho aka agahigo nashyizeho. Ibi nabikoreye igihugu cyanjye ndetse n’abagore bo mu Rwanda mu kwerekana ko natwe dushoboye.”
Umukino wa Golf ni umwe mu yatekrejweho mu rugendo rwo kugira u Rwanda igicumbi cya siporo. Aho igihugu cyahise gitangira umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cyatangiye kwandikirwaho amateka.
Mu busanzwe ikibuga cya Golf gifite imyobo 18, uwagikinnye yihuse akoresha amasaha abiri mu gihe ukoresha igihe kinini akimaramo amasaha ane.



























Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!