Iri ni irushanwa ryakiniwe kuri Kigali Golf Resorts & Villas, rigamije guhuriza hamwe abakiriya b’uru ruganda ndetse n’abakinnyi bakinnyi ba Golf ryakinwaga ku nshuro ya gatandatu.
Abakinnyi barenga 60 ni bo bakinnye iri rushanwa ryakinwe ku munsi w’Umuganda Rusange, bigatuma bose batangirira rimwe mu myobo 18 igize iki kibuga mpuzamahanga cya Golf.
Bamwe mu bakinnyi bitwaye neza harimo Akanigi Melissa wabaye umukinnyi wa mbere mu bagore wateye umupira muremure (Longest Driver), mu bagabo aba Mukisa Benjamin ari na we wegukanye iri rushanwa muri rusange.
Reggio Paol wegereje umwobo kurusha abandi (Nearest to the Pin), yahembwe nk’uwegereje umwobo umupira kurusha abandi.
Abandi bakinnyi bahembwe ni Karangayire Placide, Deo Kanamugire, Kaushik Pandit ndetse na Bhargav Pandit.
Nyuma y’imikino, Kapiteni wa Kigali Golf Club, Andrew Kulayige, yavuze ko bakeneye amarushanwa menshi nk’aya kuko atuma abakinnyi bagera ku rundi rwego.
Ati “Hari byinshi twagezeho muri iyi myaka yashize kuko ubona abaterankunga ba Golf bari kwiyongera, ariko haracyakenewe indi ntambwe mu kugera aho twifuza.”
“Ibyo bizatuma tubona amarushanwa menshi kandi akomeye kurusha ayo dufite ubu.”
Akanigi Melissa wegukanye irushanwa, ahamya ko uyu mukino ukeneye abakinnyi bashya kuko abahari badahagije ko nk’uko babyifuza.
Ati “Ndanezerewe kuba negukanye igihembo kuko ntabwo biba byoroshye. Uyu ni umukino usaba umwanya, imyitozo myinshi n’ibindi. Abifuza kuwumenyaho byonshi nibaze, bareke kwitinya, bizagenda neza kandi umukino urusheho kumenyekana.”
Iri ni irushanwa ryahujwe n’isabukuru y’imyaka 40 ishize uruganda rwa CIMERWA rutangiye gukorera mu Rwanda, ndetse runatanga umusanzu mu kubaka ibikorwaremezo mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!