00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Giancarlo Davite yegukanye irushanwa rya Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 10 March 2019 saa 02:25
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 Giancarlo Davite yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Nyirangarama-Tare Sprint Rally 2019, abaye uwa mbere mu ntera ya kilometero 89,2 akoresheje 1h11’48”.

Ni irushanwa rya mbere ritangiza umwaka w’imikino 2019 mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka mu Rwanda (RAC), ryabereye mu mihanda y’Akarere ka Rulindo mu Mirenge irimo Shyorongi, Tare n’Akagari ka Nyirangarama.

Abasiganwa bavaga i Shyorongi bakanyura mu muhanda utunguka i Nyange aho umuhanda w’igitaka uhurira na kaburimbo, aho babaga bakoze intera ya kilometero 16, bakahazenguruka inshuro ebyiri.

Giancarlo Davite ni we wabanzaga guhaguruka n’imodoka ye ya Mitsubishi EVO X yari yambaye nimero 1.

Gutsinda iri siganwa yabitangiye ku muzenguruko wa mbere kuko yakoresheje iminota 12’14 mu ntera ya Km 16 mu gihe Momo Rally Team ((Hassan Ali na Roshanali Mohammed) bakoresheje iminota 13’21” bakaza ku mwanya wa kabiri.

Urugendo rwa Shyorongi-Nyange rwarangiye Giancarlo amaze gukoresha iminota 24 n’amasegonda 14 mu gihe Momo Rally Team bakoresheje 26’31”. Mitralos Elefterros na Pagann Paolo bari mu ikipe ya Mitraros baje ari aba gatatubakoresheje 28’30”.

Nyuma yo gusoza iyi mizenguruko, abasiganwa berekeje mu muhanda uzamuka umusozi wa Tare, urugendo rusange rwari rufite intera ya kilometero eshanu ariko hazamuka cyane.

Giancarlo Davite yahakoresheje iminota 4’16” mu gihe Momo Rally Team bakoresheje 4’46” birangira ikinyuranyo cyanze kuvamo bityo Giancarlo Davite atwara igikombe atyo.

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Giancarlo yavuze ko nta banga rihambaye yakoresheje.

Ati "Ndishimye kuko natwaye igikombe cy’irushanwa rya mbere mu 2019. Nta banga rihambaye nakoresheje ahubwo ni imyitozo mba nakoze ndetse nkaba nafite imodoka inkundira cyane."

Rutabingwa Fernand wari uyoboye iri siganwa, yavuze ko mu byatumye imodoka nyinshi zitabasha gusoza isiganwa ari uko imihanda yari mibi, bikiyongeraho ko abapilote baba basabwa cyane kumvira ababafasha, babasomera ikarita.

Ati "Ni isiganwa ryasabaga tekinike nyinshi kurusha kwirukanka, ni isiganwa ryasabaga kumva ugusomera ikarita (co-pilote) kuko hari harimo imihanda mibi. Icyo gihe biba bisaba ko umwumvira, ukumva inama akugira, aribyo bitagiye biba kuko twari tumaze iminsi dukorera mu mihanda myiza ya Nyamata."

"Uyu munsi noneho twahinduye tubohereza mu mihanda mibi kugira ngo nabyo babyige."

Shampiyona y’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda izakomeza muri Kamena uyu mwaka, hakinwa Huye Rally 2019 mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri rusange iri siganwa ryitabiriwe imodoka 12 ariko harangije imodoka 6, enye zagize ibibazo tekiniki izindi enye zikora impanuka zitagize uwo zihitana.

Mu modoka zitabashije gusoza isiganwa uko ari esheshatu (6) harimo iya Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude (Subaru Impreza N10, RC2), aho imodoka yabo yavuyemo ipine iri kugenda. Harimo kandi Uwimana Jules na Bukuru Hassan (Buggy), Lionel Kayitankore na Mujiji Kevin (Toyota Celica, 2WD), Mayaka Felekeni Amigo na Salim Abdallah (Peugeot 205, 2WD), Fergadiotis G.Tassos na Gatsinzi Jonathan (Toyoya Corolla, 2 WD) ndetse n’imodoka ya Yoto Fabrice na Peter Kubwimana (Subaru Impreza,GC8 ).

Imodoka yari itwawe na Fergadiotis Tassos ari kumwe na Gatsinzi Jonathan yarenze umuhanda mbere y’uko Buggy yari itwawe na Uwimana Jules ari kumwe na Bukuru Hassan yabagoye bageze mu gace ka Kiziranyezi bakayerekeza mu rundi ruhande, ikagonga igipangu cy’inzu ikagwamo hepfo.

Uko abasoje bakurikirana:

1. Gianca Rally Team (Giancarlo Davite na Yan Demester):1h11’48”
2. Momo Rally Team (Hassan Alu na Roshanali Mohammed):1h18’02”
3. Mitraros (Mitraros Elefterrios na Pagann Paolo): 1h21’20”
4. ABG Rally Team (Jean Jean Giesen na Yannick Dewalque): 1h25’41”
5. Imtiaz Team (Imtiaz Din na Scoot Cook): 1h34’08”
6. Huye Motosport (Semana Furaha na Kubwimana Emmanuel): 1h37’37”.

Giancarlo Davite (ibumoso) niwe wengukanye iri siganwa
Imodoka ya Gakwaya Claude ntiyabashije gusoza iri siganwa kuko ipine ryaje kuvamo imodoka igenda
Imodoka yari itwawe na Rishanali Mohamed (Momo) wabaye uwa kabiri muri iri siganwa
Imodoka yari itwawe na Mitraros wabaye uwa gatatu
Iyi yagonze igipangu cy'umuturage ahitwa Kiziranyenzi
Iyi yarenze umuhanda iparika mu murima
Imodoka yari itwawe na Giancarlo Davite wabaye uwa mbere
Iyi modoka yari itwawe na Jean Giesen afatanyije na Yannick de Walque
Rutabingwa fernard waruhagarariye iri siganwa aganira nitangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .