Yabigarutseho muri podcast ya pound 4 pound, avuga ku bihe yagize ubwo yajyaga gusura ingagi muri Pariki y’i Birunga.
Yagize ati “Nari mu Rwanda. Nagiye gusura ingagi maze irandeba, inza imbere ngira ubwoba mva mu nzira ndapfukama nubika umutwe, ndavuga nti mbabarira mbabarira. Nyuma nubuye umutwe mbona ntabwo ikiri imbere yanjye nyibona mu mugongo irenga.”
Yakomeje agira ati “Umva nkubwire, nari mfite ubwoba. Uko uyibona kuri televiziyo bitandukanye cyane no kuyirebesha amaso. Ubasha kubona imikaya yayo kandi ifite ubwoya. Umu-guide yamfashe akaboko ambwira ko impamvu yaje ikantera umugongo ari ikimenyetso cy’uko ntayiteye ubwoba.”
Georges St-Pierre ni umwe mu bakinnyi beza babayeho muri uyu mukino kuko afite agahigo ko gutsinda imikino 33 hagati ya 2007 na 2011.
Yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza inshuro icyenda, mbere yo guhagarika gukina nk’uwabigize umwuga mu 2013.
GSP had a crazy encounter with a gorilla! 🦍 #UFC pic.twitter.com/SoL6SgpNmo
— Pound 4 Pound (@pound4poundshow) May 2, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!