00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Georges St-Pierre wamamaye muri UFC, yatangajwe n’ingagi zo mu Rwanda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 May 2025 saa 04:39
Yasuwe :

Georges St-Pierre wamamaye mu mikino njyarugamba ya ‘Ultimate Fighting Championship’, UFC, yavuze uburyo yatunguwe n’ingagi zo mu Rwanda kuko uko yazibonaga kuri televiziyo bihabanye n’uko yazibonye amaso ku maso.

Yabigarutseho muri podcast ya pound 4 pound, avuga ku bihe yagize ubwo yajyaga gusura ingagi muri Pariki y’i Birunga.

Yagize ati “Nari mu Rwanda. Nagiye gusura ingagi maze irandeba, inza imbere ngira ubwoba mva mu nzira ndapfukama nubika umutwe, ndavuga nti mbabarira mbabarira. Nyuma nubuye umutwe mbona ntabwo ikiri imbere yanjye nyibona mu mugongo irenga.”

Yakomeje agira ati “Umva nkubwire, nari mfite ubwoba. Uko uyibona kuri televiziyo bitandukanye cyane no kuyirebesha amaso. Ubasha kubona imikaya yayo kandi ifite ubwoya. Umu-guide yamfashe akaboko ambwira ko impamvu yaje ikantera umugongo ari ikimenyetso cy’uko ntayiteye ubwoba.”

Georges St-Pierre ni umwe mu bakinnyi beza babayeho muri uyu mukino kuko afite agahigo ko gutsinda imikino 33 hagati ya 2007 na 2011.

Yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza inshuro icyenda, mbere yo guhagarika gukina nk’uwabigize umwuga mu 2013.

Georges St-Pierre ni mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya UFC
Georges St-Pierre afite agahigo ko gutsinda imikino 33

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .