00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda babiri bari kurambagizwa n’ikipe yo muri Turikiya

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 11:57
Yasuwe :

Abakinyi babiri b’Abanyarwanda Gatete Fidèle usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu na Imanirutabyose Patrick bakina umukino w’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga bageze muri Turikiya mu igeragezwa rizamara ibyumweru bibiri mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.

Aba bakinnyi bahagurutse mu Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2022, berekeza mu Mujyi wa Istanbul. Berekeje mu Ikipe ya Pendik Belediyesi yasoreje ku mwanya wa gatanu mu mwaka ushize muri Turkish Super League.

Aba basore bakoze umwitozo wa mbere kuri uyu wa Kabiri. Ni igeragezwa rizamara ibyumweru bibiri ndetse nibaramuka baritsinze bazasinya amasezerano y’umwaka umwe bakina Icyiciro cya Mbere cya Turikiya.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago y’Abafite Ubumuga, Rugwiro Audace, yatangaje ko ari iby’agaciro gakomeye kugira abakinnyi babigize umwuga bashobora gusangiza bagenzi babo ibyo bungutse.

Yagize ati "Ni amahirwe kuba babonye ikipe zikina ku rwego rwo hejuru kandi bya kinyamwuga, bizabafasha bo ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange. Ubumenyi bazakurayo bazabusangiza bagenzi babo basize ndetse bazabasha no kuzamura izindi mpano muri uyu mwuga mu gihe kizaza."

Shampiyona ya Turikiya ya Amputee Football igizwe n’amakipe 14, ni yo ya mbere ku Isi. Pendik Belediyesi iri kugerageza Gatete Fidèle na Imanirutabyose Patrick yasoreje ku mwanya wa gatanu mu mwaka ushize w’imikino.

Turikiya yakiriye inegukana Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga; umukino wa nyuma wakinwe tariki 9 Ukwakira 2022, warangiye iki gihugu gitsinze Angola ibitego 4-1.

Imanirutabyose Patrick ukina hagati na rutahizamu Gatete Fidèle batangiye igeragezwa rizamara ibyumweru bibiri
Bahagurutse mu Rwanda ku Cyumweru basesekara mu Mujyi wa Istanbul ku wa Mbere, tariki ya 24 Ukwakira 2022
Gatete Fidèle asanzwe ari Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ikina Ruhago y'Abafite Ubumuga
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago y’Abafite Ubumuga, Rugwiro Audace (hagati) ari kumwe na Gatete Fidèle (ibumoso) na Imanirutabyose Patrick bagiye mu igerageza muri Turikiya
Mbere yo guhaguruka bakoze imyitozo bitegura igeragezwa
Turikiya yakiriye inegukana Igikombe cy'Isi cya Amputee Football cyasojwe mu ntangiriro z'Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .