Shampiyona ya Sitting Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga yakomeje ku wa Gatandatu no kuri iki Cyumweru hakinwa agace kayo ka kabiri mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa mu bagabo, Intwari ya Gasabo yongeye kwigaragaza nk’ikipe ikomeye itsinda imikino ine yahuyemo na Nyamasheke, Burera na Kicukiro ku maseti 2-0 ndetse na Musanze ku maseti 2-1.
Kuri iki Cyumweru, nabwo Gasabo yatsinze indi mikino ibiri yahuyemo na Rwamagana ndetse na Muhanga, yombi ku maseti 2-0.
Indi kipe yitwaye neza mu bagabo ni iya Rusizi, na yo yatsinze imikino yose yahuyemo n’amakipe ya Karongi, Kicukiro, Rwamagana na Muhanga ku wa Gatandatu. Kuri iki Cyumweru, yatsinze Ngoma na Rutsiro, zombi ku maseti 2-0.
Gisagara yakinnye imikino itanu muri iyi minsi ibiri n’amakipe ya Gatsibo, Ngoma, Nyamasheke, Burera na Ruhango, yose iyitsinda ku maseti 2-0.
Mu bagore, amakipe yitwaye neza agasoza agace ka kabiri adatsinzwe ni Musanze na Bugesera. Iyi kipe yo mu Majyaruguru yabigezeho itsinze Ruhango, Rubavu, Gicumbi na Nyanza mu gihe iyo mu Burasirazuba yatsinze Rubavu, Nyarugenge, Ruhango na Gakenke.
Umutoza wa Bugesera SVB y’Abagore, Ndamyumugabe Emmanuel, yavuze ko kugira abakinnyi bakinira Ikipe y’Igihugu iheruka muri Shampiyona y’Isi hari icyo byamufashije, cyane mu mukino utaboroheye batsinzemo ikipe ya Rubavu amaseti 2-1 ku wa Gatandatu.
Ati “Ntabwo byabura kuko umukinnyi uvuye mu irushanwa mpuzamahanga nka ririya hari urwego aba amaze kugeraho, akuze mu mutwe. Budafashije cyane imbere y’ikipe ya Rubavu yashakaga kwica umukino wacu.”
Murema Jean Baptiste uyobora Komite y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda), yashimye urwego imikino yariho, avuga ko bigaragaza iterambere ry’umukino wa Sitting Volleyball muri rusange.
Ati “Biratwereka ko amakipe yo mu turere yaba ay’abagore cyangwa ay’abagabo amaze gutera imbere ndetse ukabona ko n’urwego rw’abatoza hari aho rugeze ku buryo umukino ugenda uzamuka.”
Yongeyeho ko kimwe mu biri gufasha uyu mukino kuzamuka ari uko basabye amakipe kugira abakinnyi bakina Sitting Volleyball ukwabo ndetse n’abakina Sitball ukwabo.
Agace ka gatatu ka Shampiyona ya Sitting Volleyball kazakinwa hagati ya tariki 11 n’iya 12 Werurwe 2023 mu Karere ka Gicumbi.
Nyuma y’aka gace ni bwo amakipe ane ya mbere muri buri cyiciro azahurira mu gace ka kane (play-offs) kazatanga ikipe zegukana ibikombe. Iyi mikino ya nyuma izabera i Gisagara hagati ya tariki ya 6 n’iya 7 Gicurasi 2023.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!