Iri siganwa rya kabiri ry’imbere mu gihugu muri uyu mwaka, ryitabiriwe n’imodoka eshanu. Izindi modoka enye zirimo iya Giancarlo Davite, Mitraros Elefterios, Kanangire Christian na Rutuku Mike ntizakinnye kubera ibibazo bitandukanye.
Imodoka eshanu zakinnye, zabanzirizwaga na moto yari itwawe na Olivier Frietzer. Agace ka mbere kahagurukiye kuri Nyirangarama aho Entreprise Urwibutso Nyirangarama ikorera, ariko ibihe by’ibilometero 9,7 bitangira kubarwa ubwo abasiganwa bazamukaga Umusozi wa Tare, bageze hejuru basubira aho batangiriye.
Subaru Impreza yari itwawe na Adolphe Dady ari kumwe na Ngabo Olivier ntiyasoje aka gace ka mbere kuko itageze hejuru ku Musozi wa Tare nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo ikatira mu nzira.
Nyuma yo kuva kuri uyu musozi, abasiganwa berekeje i Shyorongi aho bakinnye uduce tubiri tureshya na kilometero 16,3 inshuro ebyiri. Toyota Celica yari itwawe na Mutuga Janvier ari kumwe na Bukuru Hassan, yavuyemo hamaze gukorwa agace kamwe.
Nyirangarama Sprint Rally 2022 yasorejwe ku Musozi wa Tare hamaze gukinwa agace k’ibilometero 9,7 (kuzamuka no kumanuka) n’akandi k’ibilometero 4,5 (kuzamuka gusa).
Gakwaya Claude wari kumwe na Mugabo Claude muri Subaru Impreza, yegukanye iri rushanwa ry’imodoka ryaherukaga gukinwa mu 2019 nyuma yo gukoresha igiteranyo cy’iminota 55 n’amasegonda 15.
Ku mwanya wa kabiri hasoje Ikipe ya Akagera Motors igizwe na Nyiridandi ‘Yoto’ Fabrice wari kumwe na Kalimpinya Queen muri Subaru Impreza. Bakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 35.
Indi Subaru Impreza yari itwawe na Murengezi Brayan wakinnye ‘Rally’ ku nshuro ya mbere, ari kumwe na Mujiji Kevin aho bari bagize “Dukes Rally Team”, yasoje iri ku mwanya wa gatatu nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 16.
Rutabingwa Fernand wari uhagarariye Ishyirahamwe Nyarwanda ryo Gusiganwa mu Modoka na Moto (RAC), yavuze ko nubwo imodoka zose zitakinnye kubera andi marushanwa yitegurwa, ariko bishimiye ko Abanya-Rulindo bamaze gukunda uyu mukino.
Ati “Ibyo twashaka twabibonye, twabonye ko abantu batangiye kubyitabira hano muri Rulindo, byagenze neza. Hari hiyandikishije imodoka icyenda zose z’Abanyarwanda ariko kubera imyiteguro ya Shampiyona Nyafurika n’iy’Isi bagomba kujyamo hari uburyo bahisemo kudakina uyu munsi.”
Yakomeje avuga ko ‘Rally’ atari byo bikorwa bya RAC gusa kuko itegura n’andi marushanwa arimo “Karting” iba buri kwezi kuri BK Arena n’imikino ya ‘Play-seat’.
Sina Gérard wateye inkunga ‘Nyirangarama Sprint Rally’, yavuze ko azakomeza gushyigikira iri rushanwa kimwe n’izindi siporo kuko byose bigamije gufasha abaturage.
Ati “Nzakomeza gushyiramo imbaraga uko nshoboye kose, kandi njyewe na Leta turi kumwe. Umuturage ni we Leta.”
Nyuma yo gusabwa ko mu mwaka utaha na Entreprise Urwibutso Nyirangarama yaba ifite imodoka isiganwa muri iyi ‘Rally’, Sina yagize ati “Nanjye ubwanjye nzakina.”
Ubwo “Nyirangarama Sprint Rally” yakinwaga bwa mbere mu 2019, yegukanywe na Giancarlo Davite wari kumwe na Yan Demester muri Mitsubishi EVO X.
Biteganyijwe ko muri Kanama hazaba isiganwa rya ‘Memorial Gakwaya’ rizwi nka ‘Huye Rally’ mu gihe nyuma yaho hazakinwa irya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka.























Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!