Gakwaya Claude yanikiye bagenzi be ku munsi wa mbere wa Huye Rally 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kamena 2019 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Gakwaya Claude ari kumwe na Mugabo Claude mu modoka ya Subaru Impreza, banikiye bagenzi babo ku munsi wa mbere w’isiganwa rya Memorial Gakwaya rizwi nka Huye Rally ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu mu mihanda ya Huye na Gisagara.

Iri siganwa ryitabiriwe n’imodoka 11 ziganjemo izo mu Rwanda n’izo mu Burundi, ariko esheshatu muri zo ntizabashije gusoza umunsi wa mbere mu gihe eshanu zavuyemo mu duce turindwi twakozwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, abapilote bahagurutse mu Mujyi wa Huye saa Sita, berekeza mu duce twa Rango - Kibirizi- Mugusa- Gisagara, Rwasave na Kabutare, mu duce dutanu twakinwe ku manywa mu gihe uduce tubiri rw’ijoro (Night stage) twakiniwe mu muhanda wa Rango- Kibirizi-Gisagara- Rwasave na Mbazi.

Gakwaya Claude na Mugabo Claude batakinnye iri siganwa mu mwaka ushize, ni bo bakomeje kuza ku isonga mu duce twose twakinwe ku munsi wa mbere, aho warangiye bayoboye nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 38 n’amasegonda 59 ku ntera y’ibilometero 150.7.

Umurundi Awandin Din Imitiaz watwaye Shampiyona y’u Rwanda ya 2018, yaje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gukoresha isaha imwe iminota 52 n’amasegonda 58 mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Umurundi mugenzi we Zafar Nadir yarushije iminota irindwi n’amasegonda 26.

Abandi basoje isiganwa ni Sekamana Furaha, Gakwisi Théo n’Umurundi Awandin Illias, bose bakoresheje hejuru y’amasaha abiri.

Imodoka eshanu zitabashije gusoza harimo iya Giesen Jean Jean, Yoto Fabrice, Semana Genese, Fergadiotis Tassos na Remezo Christina waturutse mu Burundi.

Umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma wa Huye Rally 2019, urakinwa kuri iki Cyumweru mu muhanda wa Save- mu Rwanza na Shyanda guhera saa yine (10:00) kugeza saa munani (14:00), hakinwa uduce dutanu tw’isiganwa twose hamwe dufite intera y’ibilometero 71.6.

Abatuye Amajyepfo by’umwihariko Umujyi wa Huye basusurukijwe kandi n’umwihariko w’isiganwa ry’uyu mwaka, ryahurijwe hamwe n’amasiganwa ya Karting (utumodoka duto) twongera no gukina kuri iki Cyumweru guhera saa yine kugeza saa kumi kuri Stade Huye.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, Gakwaya Christian atangiza Huye Rally 2019
Gakwaya Claude na Mugabo Claude bari muri Subaru Impreza, banikiye abandi ku munsi wa mbere wakinwe kuri uyu wa Gatandatu
Gakwaya wegukanye Rally de l'Est na Sprint Rally mu 2018 ntiyakinnye Huye Rally 2018 ndetse ntiyasoje isiganwa rya Nyirangarama Tare Sprint Rally ryabaye muri Werurwe 2019
Sekamana Furaha wabaye uwa kane ku munsi wa mbere, ari kugaragaza ubuhanga mu isiganwa
Fergadiotis Tassos ari kumwe na Armand Jonathan muri Toyota Celica, ntibasoje isiganwa
Din Imtiaz ufite Shampiyona y'u Rwanda yo gusiganwa mu modoka mu mwaka ushize, yabaye uwa kabiri ku munsi wa mbere wa Huye Rally 2019
Zafar Nadir na Stephane baturutse mu Burundi, basiganwe bari muri Peugeot 2015 GTI
Abitabiriye isiganwa bahitamo ahantu heza habafasha gukurikira neza inzira imodoka zicamo
Amasiganwa y'imodoka akundwa n'abantu bose
Bamwe bahisemo kurira ibiti kugira ngo babashe kwihera ijisho uko abapilote bakata amakorosi mu mihanda ya Huye na Gisagara
Amasiganwa ya Karting na yo yasusurukije abatuye Umujyi wa Huye
Kuri iki Cyumweru harongera gukinwa Karting n'umunsi wa nyuma wa Huye Rally 2019

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza