Umunya-Serbie, Novak Djokovic akaba na nimero ya mbere ku Isi, yatsinzwe na Rafael Nadal usanzwe ari nimero ya gatanu.
Mu mukino w’ishiraniro wanafatwaga nk’uwa nyuma waje kare, aba bagabo bombi bakinnye amasaha ane n’iminota 12.
Mu maseti ane bakinnye, batandukanyijwe n’iminota ya nyuma imara impaka kuko seti ya nyuma banganyije amanota 6-6 bagakina indi y’inyongera.
Seti ya mbere yatwawe na Raphael Nadal atsinze amanota 6-2 mbere y’uko Novak amwishyura 6-4.
Seti ya gatatu, Rafael yayitwaye atsinze Novak amanota 6-2 mbere y’uko banganya seti ya kane amanota 6-6. Inyongera yarangiye Raphael atsinze amanota 7-4.
Novak Djokovic watwaye French Open ya 2021 yatsinzwe mu iseti y’inyongera bigaruka ku kwibuka ko muri uwo mwaka na we yari yatsinze Nadal muri ½ cy’irangiza.
Mu mikino ya ½ cy’irangiza muri iri rushanwa, Rafael Nadal azahura na Alexander Zverev, nimero ya gatatu ku Isi.
Umukino uzahuza aba bagabo bombi uzakinwa ku wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena 2022, guhera saa Munani n’iminota 45.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!