Umunya-Norvege, Casper Nuud yageze ku mukino wa nyuma atsinze Umunya-Croatia, Marin Čilić amaseti 3-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza.
Casper yatsinzwe seti ya mbere amanota 6-3 mbere yo gutsinda seti eshatu zakurikiye; 6-4, 6-2 na 6-2.
Casper Nuud yahise asanga Rafael Nadal ku mukino wa nyuma. Nadal yatsinze Umudage, Alexander Zverev wavunikiye mu mukino.
Ku ruhande rwa Nadal, Seti ya mbere yarangiye hitabajwe iminota y’inyongera nyuma y’uko bari bayisoje banganya amanota 6-6, inyongera yasize Nadal ari imbere n’amanota 10-8.
Seti ya kabiri bageze ku manota 6-6 nibwo Zverev yagize imvune ikomeye mu kagombambari ahita asohoka mu kibuga atwaye mu kagare.
Kuri iki Cyumweru, Nadal azaba akina umukino wa nyuma wa 30 w’amarushanwa ari ku rwego rwa Grand Slam, umukino wa nyuma wa 14 muri French Open.
Rafael Nadal yageze muri ½ cy’irangiza atsinze Novak Djokovic muri ¼ cy’irangiza amaseti 3-1.Djokovic ni nimero ya mbere ku Isi.
Umukino wa nyuma wa French Open uzaba uhuza Rafael Nadal nimero ya gatanu ku Isi na Casper Nuud nimero ya munani ku rwego rw’Isi.
Umukinnyi uzatwara French Open ya 2022 azahembwa arenga miliyoni abyiri z’amadolari ya Amerika (2,355,343 USD).







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!